FootballHomeSports

Copa América : Urguay ikatishije itike ya 1/2 nyuma yo kuvanamo Brazil kuri Penaliti

Ikipe y’igihugu ya Urguay imaze gukatisha itike ya kimwe cya kabiri nyuma yo gusezerera ikipe y’igihugu ya Brazil kuri penaliti 4 kuri 2 nyuma y’uko iminota isanzwe y’umukino aya makipe yaguye miswi ubusa ku busa ,bikaba biteganijweko Urguay izahura na Columbia muri kimwe cya kabiri cyirangiza.

Ni umukino wabaye mu rukerera rwo kuri icyi cyumweru wabereye kuri sitade ya Allegiant Stadium wayobowe na Dario Herrera ukomoka muri Argentina ,ikipe y’igihugu ya Urguay itozwa na Marcelo Bielsa yari yakinnye uburyo bw’imikinire bwa 4-2-3-1 aho yabanjemo Sergio Rochet,Nahitan Nández,Ronald Araújo,Mathías Olivera,Matias Vina,Federico Valverde,Manuel Ugarte,Facundo Pellistri,Nicolás de la Cruz,Maximiliano Araújo,Darwin Núñez naho mugenzi we w’i Rio de Janeiro , Dorival Júnior abanzamo Endrick,Rodrygo,Lucas Paquetá,Raphinha,João Gomez,Bruno Guimarães,Guilherme Arana,Marquinhos,Éder Militão,Danilo,Alisson maze abakinisha uburyo bw’imikinire nawe bwa 4-2-3-1.

Ni umukino utagaragaye uwitwa Vinícius José Paixão de Oliveira Júnior nyuma y’imyitwarire itari myiza yagaragaje bigatuma aza guhanishwa kutaboneka kuri uyu mukino gusa nanone uwitwa Luis Suarez nawe ntiyagaragaye muri iki kibuga kuko atigeze anasimbura .

Uyu wari umukino w’ishiraniro wari wuje imibare,gufungana ndetse no kwigana gukabije ku mpande zombi ,gusa nanone uyu ni umukino waranzwe n’itangwa ry’amakarita menshi byumwihariko ay’umuhondo ku mpande zombi kuko ku munota wa 39′ uwitwa Lucas. Paquetá ,kuwa 51′,Manuel  Ugarte,ku wa 60′ ,N. d. la Cruz, 64′ joao Gomes bose babonye aya makarita y’umuhondo ,uyu mwuka mubi wakomeje gututumba mu mukino dore ko ku munota wa 74′ Nahitan Nández ku ruhande rwa ekipe y’igihugu ya Urguay yaje guhabwa ikarita itukura nyuma y’uko hamazwe kwifashishwa ikoranabuhanga ryifashisha amashusho rizwi nka VAR maze uyu musore asohorwa mu kibuga ,ibi byanahaye Brazil kubona icyuho cyo kuba yashaka igitego ariko ba myugariro ba ekipe y’igihugu ya Urguay babera ibamba ubusatirizi bwi iyi ikipe maze iminota 90 yagenwe irangira ari 0-0.

Byabaye ngombwa ko izi mpande zombi zisobanurwa no kwitabaza penaliti ,aho byaje kurangira ikipe ya Urguay itsinze penaliti 4-2, kuruhande rwa ekipe y’igihugu ya Urguay muri batanu bayitereye, umwe gusa witwa J. Giminez niwe wayirase naho Rodrygo Bentacur ,Valverde,G. de Arrascaeta ndetse na Manuel Ugarte wateye penaliti ya nyuma bose barazinjiza. Kurundi ruhande ariko ikipe y’igihugu ya Brazil ntago gutera izi penaliti byagiye mu buryo bwabo ,kuko uwitwa Duglas Luiz na Éder Militão baje kuzirata cyakoze ntawusangira n’udakoramo kuko A. Pereira na G. Martinelli baziteretsemo.

Biza gutuma mu byishimo byinshi ikipe y’igihugu ya Urguay ikatisha itike yo kwerekeza muri kimwe cya kabiri cy’imikino ya Copa America aho igomba guhura n’abasore bakomoka mu murwa mukuru Bogota mu gihigu cya Columbia bayobowe n’uwitwa James Rodriguez na Luis Diaz.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *