Watch Loading...
HomeToday in Sport History

TODAY IN HISTORY : taliki ya 07 Nyakanga,Muri Iran hatangijwe ikurikizwa ry’itegeko rya Islam rizwi nka Sharia naho  Joseph-Marie Jacquard abona izuba

Uyu munsi Taliki ya karindwi/Nyakanga ni umunsi w’i 189 mu igize uyu mwaka ukaba usigaje iminsi 177 kugirango ugere ku musozo dushingiye kuri calendar ya Gregor .

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Uyu munsi taliki ya 07 z’ Ukwakarindwi (Nyakanga) byandikwa 7/7 “Seven-seven” karindwi-karindwi, byamamaye cyane mu bitangazamakuru byo mu bihugu by’uburayi n’ America, hari kandi n’ibinyamakuru byitwa gutya 7/7.

Ibihugu by’ Uburayi byise uyu munsi gutya bibikurije ku gitero cy’iterabwoba cyagabwe mu gitondo cyo ku italiki nk’iyi ya 07/07/2005, ubwo abantu berekezaga mu kazi I London mu Bwongereza kikaza kwigambwa n’abiyitirira amahame ya Kisilamu.

Si ibi gusa kuko no mu Bushinwa bakoresha iyi mvugo aho babikomoye ku italiki ya 07/07/1937 nk’umunsi ugaragaza intangiriro y’intambara ya kabiri yahanganishaga Ubushinwa n’Ubuyapani Second Sino-Japanese War.

1543: Ingabo z’Abafaransa zigaruriye Luxembourg.

1485: Mu Bufaransa hashyizwe umukono ku masezerano yo kutagirira imbabazi na busa abigaragambya abari bo bose, aya masezerano azwi nka Treaty of Nemours.

1863: Hatangiye ikorwa ry’amakarita ya gisirikare, ajyanye n’intambara. Aya makarita aba agaragaza aho umwanzi aherereye, ahari ibirindiro bye bikomeye, ahadafitiwe amakuru n’ibindi bifasha abasirikare kunesha umwanzi. Ikarita ya mbere yakozwe yaguzwe amadorali Magana atatu.

1892: Hashinzwe Katipunan, sosiyete y’impinduramatwara yo muri Philippines, yashinzwe n’abashakaga ubwigenge bwayo mu rwego rwo kwibohora ubwami bwa Espagne.

1969: Muri Canada, Inteko Ishinga Amategeko yemeye ikoreshwa ry’Ururimi rw’Igifaransa nk’ururimi rwemewe na Leta, rukoreshwa ku rugero rungana n’Icyongereza.

1978: Ikirwa cyo muri Oceania cyitiriwe Salomon mu Burasirazuba bw’igihugu cyiswe Papua New Guinea cyibohoye u Bwongereza.

1980: Muri Iran hatangijwe ikurikizwa ry’itegeko rya Islam rizwi nka Sharia.

2002: Byafashwe nk’ibiteye isoni, ubwo umunyamakuru yavugaga ashinja serivisi z’ubutabazi z’u Bwongereza, The Secret Intelligence Service (SIS) izwi cyane mu iperereza nka MI6 kuba zakingiye ikibaba uwitwa Abu Qatada, wafatwaga nk’umuyobozi w’Umutwe w’Iterabwoba wa Al Qaeda ku Mugabane w’u Burayi.

2005: Urukurikirane rw’ibisasu by’abiyahuzi bigera kuri bine, byibasiye Umujyi wa London mu Bwongereza bihitana abantu 65, hakomereka 700.

Bamwe mu bavutse kuri iyi taliki mu mateka:

1752: Joseph-Marie Jacquard, umushakashatsi w’Umufaransa.

1940: Ringo Starr, umuvuzi w’ingoma n’umuririmbyi wo mu itsinda rya The Beatles.

1947: Umwami Gyanendra Shah, uwaherutse abandi mu gisekuruza cy’abami ba Nepal, mu 2008, nyuma y’ubwicanyi bwibasiye abo mu muryango w’ibwami.

Abatabarutse kuri iyi taliki :

1304: Papa Benedigito XI

1965: Moshe Sharett, wavukiye mu gihugu cya Ukraine, nyuma akaza kuba Minisitiri w’Intebe wa Israel.

1982: Bon Maharaja, umuhinde wari umuhanga mu bijyanye n’Iyobokamana.

2002 Dhirubhai Ambani ,umuherwe ukomoka muri Dubai.

1999 Captain Vikram Batra ingabo yo mu buhinde.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *