Home

Inkuru Yose:Uko umunsi wa Karindwi wo Kwiyamamaza ku bakandida perezida batatu n’abakandida depite wagenze.

Ku munsi wa karindwi wo kwiyamamaza,abakandida perezida bagera kuri batatu n’abakandida depite mu byiciro bitandukanye , bakomeje ibikorwa byabo byo kwiyamamaza hirya no hino mu gihugu, bageza ku baturage imigabo n’imigambi yabo mu ri iyi manda izatorerwa ku wa 15 Nyakanga,2024.

Umukandida wingenga  kumwanya wa peresida Philipe Mpayimana,yakomereje ibikorwa bye byo Kwiyamamaza akoresheje  itangaza makuru(Press)  nk’uko bigaragara kungenga bihe  y’uyu mu kandida.

Ishyaka Riharanira amahame ya Demokarasi no kurengera ibidukikije,Green party of Rwanda,naryo ryakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza kuri uyu munsi wa gatandatu mu karere ka Nyanza . Ishyaka ryatangirije ibikorwa byo kwiyamamaza mu turere twa Gisagara na Ruhango.

Mu gihe abarwanashyaka ba Green party bari bategereje Umukandida wabo,bafashaga abaturage gusobanukirwa n’ibikorwa iri shyaka riteganyiriza abaturage birimo Kugeza amazi muri biriya bice bya Gisagara, Aho amazi Atari yagera.Frank HABINEZA wakiriwe n’abaturage benshi bagera ku 1500 bari baturutse muri aka karere ka Gisagara,maze nawe yiva umuzi n’imuzingo asobanura ibijyanye na Manifesito ya Democratic Green party of Rwanda.

Green party yatangaje manifesito yayo inerekana abakandida bayo kumyanya yo munteko nshingamategeko umutwe w’abadepite ibintu byajyanye no gutanga imipira, n’amafoto yerekana ibirango by’ishyaka.

Akigera kuri site ya Ruhango,Dr.Frank HABINEZA n’abarwanashyaka be bakiriwe n’imbaga y’abaturage bari bategereje kumva imigabo n’imigambi ry’umukandida Perezida Frank HABINEZA n’abandi bakandida depite bahagarariye irishyaka.

Dr.Frank yasabye abaturage ba Ruhango n’abandi baturutse hirya no hino kumushyigikira maze nawe agateza imbere imibereho yabo.Mu buzima yijeje abaturage ko hazongerwa uburyo imiti ifatirwa kuri mutuelle,kongera uburyo bw’imikorere ya post de Sante’ hirya no hino.

Green party yijeje ko umushahara wa Muganga ugomba kuzamurwa guhera mu kwezi kwa Cyenda ni baba batoye ishyaka.Si ibyo gusa kandi,kuko mu bijyanye n’ubukungu Frank yavuze ko ubushomeri buzarandurwa,hashyirwaho ikigo kuri buri murenge gihuza abashomeri n’ibigo bitanga akazi mu gihugu!

Dr.Frank yibukije ko igihe yari Nyabihu Ari bwo yasabye ko hashyirwaho icyogajuru mu kirere, yijeje ko We wasabye ibyo bigakunda naba perezida azihutisha iryo terambere.Ishyaka ryijeje inganda muri buri murenge zizajya zitunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, bikazafasha mu kugerwaho kwa gahunda yo kongera imirimo ibihumbi Magana atanu buri mwaka mu ngeri zose.Frank HABINEZA Kandi yijeje abarimu ba Kaminuza n’abakozi bo mu nzego z’ubuvuzi ko nibamugirira ikizere bakamutora azabavuganira bakongererwa umushahara.Dr.Frank HABINEZA aziyamamariza ejo mu karere ka Ngororero.

Umuryango FPR Inkotanyi, nawo wakomeje ibikorwa byo kwamamaza umukandida waryo hirya no hino mugihugu,Dr.Paul Kagame umukandida wa FPR Inkotanyi yiyamamarije mu turere twa Rusizi na Nyamasheke.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi,bakomeje kwamamaza umukandida wabo Paul Kagame,ndetse n’abakandida depite batanzwe n’uyu muryango.Paul Kagame yijeje abaturage ko u Rwanda rurinzwe ko ntawe ushobora guhungabanya umutekano w’igihugu .

Yagize Ati”ku bijyanye n’umutekano ,wagerageza kuwuhungabanya ntaho yamenera”.yashimiye abanyarwanda ko umutekano ndetse n’ibindi Byose byagezweho aribo na RPF Inkotanyi babigezeho bafatanije.Paul Kagame Kandi wumvihanye avuga amwe mu magambo y’ururimi rw’igihavu,yerekanye urukundo rudasanzwe afitiye abaturage ba Rusizi,nabo barumweretse abasezeranya no kuzagaruka kubashimira.

Dr.Kagame yasabye aba baturage ko bakora icyo bagomba gukora Kandi bakagikora neza ,aha yibukije urubyiruko kureba Aho igihugu Kigeze n’aho cyavuye maze bagahitamo ubabereye.Ati “kukijyanye no guhitamo, ndabaha urugero Ari ukwizeza Inka n’uwayiguhaye wavuga ibigwi uwuhe?”

Humvikanye amajwi y’abaturage ahamya ko FPR yagabiye abanyarwanda nabo bazayitura.Mu karere ka Rusizi, abanyamuryango biyamamaje basobanurira abaturage ibyo Umuryango wagejeje ku gihugu mu gihe cy’imyaka mirongo itatu ndetse n’ibiteganijwe.

FPR inkotanyi yasobanuye ko hazabaho gukomeza gushyira umuturage ku isonga.Kagame yakomereje mu karere ka Nyamasheke akomeza gusobanura ibikubiye muri manifesito y’umuryango ahagarariye mu matora ku mwanya w’umukuru w’igihugu.

Abaturage bari bitabiriye ibyo bikorwa ,basobanuye ko hari byinshi nk’amashuri,ibitaro amavuriro n’imihanda byagezweho ko Biteguye gukomeza kubishyigikira bitorera abakandida bababereye.

Biteganijwe ko Paul Kagame aziyamamariza mu karere ka Karongi ejo ku wa 29th Kamena,2024.Abaturage bakomeje kugaragaza ubwitabire budasanzwe muri ibi bikorwa byo Kwiyamamaza,nk’ikimenyetso cy’urudendo rushimishije muri demokarasi muri iyi Myaka mirongo itatu ishize u Rwanda rwibohoye.

Kagame wasuhuje abaturage ba Rusizi mu rurimi rw’igihavu Ati ‘Enyana’
Mpayimana Philipe umukandida wigenga
Frank HABINEZA wa gatatu uturutse I Bumoso n’abadepite biyeretse abaturage bashaka ko bazabahundagazaho amajwi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *