Watch Loading...
HomePaper TalkRwanda & Africa

Paper Talk[Rwanda&Africa]: Abdul Rahman Rukundo muri Rayon byi fashe gute kugeza ubu? Cameroon yapfushije umukinnyi wa y’ikiniye igihe kire kire

Orlando Pirates yo mu gihugu  cya Africa yepfo yatanze agera ku USD $200,000 kugirango itwara  Augustine Okejepha  w’imyaka 20  ukomoka mu gihugu cya Nigeria usanzwe ukinira ikipe ya  Rivers United gusa yaratinze cyane kuberako yamaze kumvikana na Simba SC.(#Micky Jr)

Landry Nguémo umunya Cameroon wanyuze ma makipe menshi atandukanye yo ku mugabane w’iburayi arimo  Bordeaux, Saint-Étienne y’itabye  Imana kumyaka 38 y’ishwe  n’impanuka y’Imodoka nk’uko byanemejwe  n’ishyirahamwe ry’umupira wa maguru mu gihugu cya Cameroon  FECAFOOT(BBC SPORTS AFRICA)

Umunya- Repubulika  iharanira demokarasi ya Congo Inonga Baka myugariro  w’imyaka 30 agiye gusinya nku mukinnyi mushya w’ikipe  ya  AS FAR yo mu gihugu cya  Morocco  nyuma yo kubura  igikombe  cya shampiyona  mu minsi ya nyuma.(#Micky Jr)

Fabrice Ondoa  umunya-Cameroon w’imyaka 28  yamaze gusohoka  mu ikipe ya kiniraga  ya FK RFS yo mu gihugu cya Latvia  yerekeza  muri Latvia Riga FC uy’u muzamu wakabiri kuri Andre Onana mu ikipe y’igihugu ya Cameroon  akaba yarazamukiye mu ishuri ry’Umupira wa magura rya Samuel Eto’o’s Academy. .(#Micky Jr)

Umukinnyi wo hagati ukomoka mu gihugu cy’u Burundi Abdul Rahman Rukundo yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Kamena, aho aje gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri akinira ikipe ya Rayon Sports.(#Daily Box)

Abanyeshuri bagera ku 145 bo mu ishuri rya World Mission bazamuwe mu ntera mu mukino wa Taekwondo, ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 27 Kanama 2024, aho iri shuri ribarizwa i Kagugu.(#Igihe)

Ikipe y’Ingabo z’igihugu  APR FC yamaze kwemezako yamaze gusinyisha umusore ukomoka mu gihugu cya Ghana Richmond Nii Lamptey amasezerano y’imyaka ibiri Richmond Lamptey yavutse taliki 18 Werurwe 1997; ibisobanuye ko kuri ubu afite imyaka 27 y’amavuko.(#IMFURAYACU JEAN LUC)

Rayon Sports Ntirasinyisha Rukundo Abdllahman “PaPlay” kugeza n’anubu  kubera ubushobozi bw’amafaranga , saa15h00’ hateganyijwe  inama ihuza ubuyobozi bwa Rayon Sports n’ubuyobozi bwa Amagaju FC aho peresida w’ikipe ya Amagaju avugako bagomba guhabwa amafaranga y’uzuye kandi akokanya atari mu gihe cy’izaza. (#faustinho_simbigarukaho)


Gisubizo Merci ukinira APR VC wahagaritswe umwaka kubera gukubita umutoza we, yagabanyirijwe igihano bityo azasubira mu bikorwa bya volleyball muri Nyakanga 2024, Mu Ugushyingo 2023 ubwo APR VC yahuraga na Police VC mu Irushanwa Nyafurika ‘Zone V Club Championship 2023’ ryabereye muri BK Arena nibwo Gisubizo yakubise umutwe umutoza we wungirije.(#Igihe)

FERWAFA ifatanyije n’abatoza b’Abazamu batandukanye mu byiciro byose batangije gahunda yo gushaka impano z’abanyezamu bato (imyaka hagati ya 11-17) kugira ngo batangire gufashwa gukura ari abazamu beza bahabwa amahugurwa, banashakirwa aho bakomereza gukarishya impano zabo.(#Rwanda FA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *