HomePolitics

USA PRESIDENTIAL DEBATE: ni nde uraza gutsinda hagati ya Biden na Trump?

Kuri uyu mugoroba wo kuwa kane ,perezida Donald Trump na Joe Biden bagiye guhurira mu kiganiro mpaka kuri televisiyo ya CNN nk’abakandida bingenzi ku mwanya wa perezida mu matora ateganijwe muri iki gihugu mu mpera z’uyu mwaka muri Amerika .


Perezida Biden uriho ubu ntabwo yigeze agirana ibu bwoko bw’ibiganiro n’abamubanjirije ibi biza byiyongera ku kutavuga rumwe kuri bimwe mu byemezo bimwe na bimwe hagati y’aba bagabo ,abasesengura politike yo muri iki gihugu basanga bitaraza kuba byoroshye i ku cyicaro cya CNN kuri uyu mugoroba .

Donald J. Trump ntabwo yigeze yemera nagato ibyavuye mu matora yo muri 2020 na Perezida Biden kandi icyo gihe hashize iminsi abamushyigikiye bateye Capitol ya Amerika nkaho ibi bidahagije anarenga ku muco wa Amerika yanga kwitabira irahira ry’uwo bari bahanganye.


Ubu aba bagabo bombi bongeye guhanganira ku mwanya w’umukuru w’igihugu kandi izi mpaka zizaba ku nshuro ya mbere yuko ibikorwa byo kwiyamamaza ku amatora imbere miliyoni z’Abanyamerika bitangira .Kuri uyu munsi ntagihindutse hateganijwe impagarara ndetse n’ugutsimbarara kuraza kuranga aba bagabo mu gihe baraza kuba bahanganye bashaka kwemeza rubanda kugirango bazabahundagazeho amajwi mu matora ateganijwe muri izi mpera z’uyu mwaka mu kwezi ku Gushyingo.

Izi mpaka zizaba ku nshuro ya mbere Joe Biden na Donald Trump bagaragaye hamwe kuva impaka zabo mu myaka ine ishize zaba mu kwa mbere muri 2020 usibye ko nabyo byari ibintu bitoroshye dore byaranzwe no guhagarikwa inshuro nyisnhi bitewe n’imyitwarire itari myiza yagendaga iranga aba bakandida perezida.

Ku cyicaro cya televisiyo ya CNN ahagiye kubera ibi biganiro mpaka by’abahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *