EURO 2024 : Anthony Gordon yagarukanye ibikomere mu myitozo
Kuri uyu wa kane, Anthony Gordon yagaragaye mu myitozo ya ekipe y’igihugu y’ubwongereza abifite igikomere ku kanananwa no kubiganza nyuma y’uko uyu mukinnyi wa Newcastle yaguye ari ku igare rye ku wa gatatu mu kigo ikipe y’Ubwongereza icumbitsemo .
Uko Bigaragara Anthony Gordon w’imyaka 23 ukinira Newcastle yarakomeretse bikomeye cyane nyuma yuko we n’abandi bakinnyi b’Ubwongereza bari batwaye amagare bazenguruka ikibuga cy’imyitozo bakoreraho cya Spa & Golf Resort Weimarer Land giherereye i Blankenhain, mu gihugu cy’u Budage ahari kubera EURO 2024.
Ku wa gatatu, benshi mu bari bagize itsinda ry’abakinnyi ba ekipe y’igihugu y’ubwongereza bagaragaye bishimira amasaha yo gutaha, bazenguruka ku magare hirya no hino mu mihanda ikikije ikibuga cyabo cy’imyitozo ari nabwo uyu musore Gordon yaje kkugira ikibazo cy’impanuka.
Amakuru ahari kuri ubu ,Uyu munsi ikipe y’igihugu y’ubwongereza yagarutse mu kibuga cy’imyitozo mu masaha ya nyuma ya saa sita mu Budage.Declan Rice na Kieran Trippier bakoraga imyitozo yabo bwite ku buryo bwihariye mugihe Phil Foden atagaragaye hamwe niyi kipe bivugwa ko yaba yaravuye muri Camp aho iyi ikipe icumbitse akajya kwizihiza ibirori by’umwana we wari wagize isabukuru y’amavuko.
Ikipe y’igihugu y’ubwongereza y’umutoza Gareth Southgate wicariye intebe ishyushye bijyana n’uburyo yabonye itike ya kimwe cya kane kirangiza mu buryo butashimishije na gato abakunzi bayo ndetse n’itangazamakuru ryo muri kiriya gihugu. Nubwo Marc Guehi agifitiye uyu mutoza ikizere nkuko amaze kubitangariza BBC ishami ryayo ryo mu budage,uyu Myugariro wa Crystal Palaceyagize ati “Buri muntu wese ari inyuma y’umutoza kandi twari dufite itsinda ryegeranye cyane kandi risaba imbaraga gusa ubu turajwe ishinga n’imikino iri imbere gusa kugeza ubu Abantu bose baramushima[umutoza Southgate], cyane cyane njye.”