Rayon sports yabagore binyuze mu bwumvikane yatandukanye n’abakinnyi umunani
Ikipe ya Rayon Sports y’Abagore yatandukanye n’abakinnyi 8 ,umutoza umwe ndetse n’umuganga.
Iyi kipe yatwaye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere n’igikombe cy’Amahoro ku mwaka wa yo wa mbere, irashaka kwiyubaka birenze uko yari imeze umwaka ushize.
Rayon Sports izahagararira u Rwanda mu mikino ya CECAFA izaba muri Kanama 2024 muri Ethiopia aho bazaba bashaka itike yo kuzakina Champions League.
Abakinnyi batandukanye na Gikundiro barimo abanyezamu babiri aribo Itangishaka Claudine na Niyonsaba Jeanne na myugariro Uwanyirigira Sifa.
Hari kandi abakina hagati mu kibuga nka Uwamariya Diane, Uwiringiyimana Rosine, Judith Ochitieno na Kankinda Fatuma Miky.
Rayon Sports Parts Ways with 8 Players and 2 Members of the Technical Staff
— Rayon Sports Women F.C (@RayonSportsWFC) June 19, 2024
ITANGISHAKA Claudine, NIYONSABA Jeanne, UWANYIRIGIRA Sifa, UWAMARIYA Diane, UWIRINGIYIMANA Rosine, KANKINDI Fatouma Micky & Judith Ochieng Atieno
Ramadhan NIZEYIMANA& Illuminé UWIMANA
All The Best pic.twitter.com/VUiBXMzoCH