Umweyo muri APR FC: Bane baretswe umuryango,igumana babiri
APR FC yashimangiye ko yatandukanye na Omborenga Fitina, Ishimwe Christian, Bizimana Yannick na Rwabuhihi Placide, mu gihe yongereye amasezerano y’imyaka ibiri myugariro Niyigena Clement na Nshimiyimana Yunussu.
Ba myugariro Rwabuhihi Aime Placide, Omborenga Fitina, Ishimwe Christian ndetse na rutahizamu Bizimana Yannick ni bo APR FC yasezeyeho nubwo byari bizwi ko batazakomezanya n’iyi kipe.
Iyi kipe kandi ikaba yongereye amasezerano y’imyaka ibiri Nshimiyimana Yunusu ukina mu mutima w’ubwugarizi.
Yanongereye kandi amasezerano Niyigena Clement wari wabanje kugora iyi kipe kuko byatwaye iminsi.
Niyigena Clement amakuru avuga ko yabanje kugora APR FC ndetse arayinaniza aho yari yayiciye ibihumbi 70 by’amadorali n’umushahara w’ibihumbi 5 ku kwezi ni mu gihe yo yamwemereye umushahara w’ibihumbi 3 by’amadorali n’ibihumbi 30 by’amadorali nka “signing fees”.
Rutahizamu Bizimana Yannick nawe yatandukanye na APR FC nyuma y’imyaka ine ayigezemo avuye muri Rayon Sports. Uyu mukinnyi ni umwe mu bagize umwaka mubi ushize dore ko atahuje n’Umutoza Thierry Froger wamuhaye iminota mike cyane yo gukina.
APR FC ikomeje kwiyubaka yitegura umwaka mushya w’imikino aho kugeza ubu imaze kugura Tuyisenge Arsène wavuye muri Rayon Sports, Mugiraneza Frodouard wavuye muri Kiyovu Sports.
Hari kandi Ishimwe Jean Rene na Byiringiro Gilbert bavuye muri Marines FC. Ikipe y’Ingabo izahagararira igihugu mu mikino ya CAF Champions League ndetse na CECAFA Kagame Cup izabera muri Tanzania na Zanzibar tariki ya 6-22 Nyakanga 2024.