
Amateka ya Israel na Palestine atangirira mu Myaka ya kera cyane,Agahuzwa n’ubwami bwabami nk’ubwa Otomani,Abaromani, Intambara zose z’isi,ndetse b’ibihugu by’ubu nka Leta Zunze Ubumwe Za Amerika,Ubwami bw’Ubwongereza n’Ubudage! Muri iyi nyandiko Daily –box iradusobanurira inkomoko kugeza kuri iyi ntambara ya Hamasi na Israel.
Inkomoko nyirizina y’abayisrael ni igice cy’amajyaruguru y’Uburengerazuba bwa Mezopotamiya,aba bari bagizwe n’imiryango cumi n’ibiri ,bakavuga ururimi rukomoka ku ndimi za semitike n’iz’icyarabu.
Muri za 1900 bayoborwaga n’uruhererekane rw’abana na base,ku witwa Aburahamu,umwuzukuru we Yakobo wabagejeje kuri Palestine akanitwa izina rya Israel Ari naho nyine abamukomokaho bakomora izina ry\’abayisilaheri bakagira imiryango 12 bakomoraga ku bahungu ba Yakobo aribo Rubeni,Simiyoni,Lewi,Yuda,Isakari,Zebuluni,Benjamin,Dani,Nafutali,Gala,Asheri na Yozefu.Ari nabo nyine imiryango cumi n’ibiri ya Israel ikomokaho.
Aba baje kujyanjywa bunyago mu Misiri bakorayo imirimo y’ubucakara bahurira n’ubuzima bubi kugeza ubwo Musa nk’uko igitekerezo kibisobanura aza kubakura mu Misiri nyuma yo kubisaba akanabihabwa n’Uhoraho ku musozi wa Sinayi.
Bayobowe na Musa, barongeye bafata Palisitine na Kanahani ubutaka bitaga ko bwatembaga amata n’ubuki.aho bagize umubano n’abanyebabiloni,Abanyakanani bari basanzwe bayituye ndetse n’abahite.
Ubuzima bwabo bwakozwe mu nkokora n’abafilisitiya (Philistines),inkomoko y’izina Palestine, aba Philistines bari bazwiho kugira intwaro zikomeye muri ibyo bihe kuburyo aba bayisrael bongeye kwihuza mu w’1925 Mbere ya Yezu.Umwami wabo wa mbere Sawuli akava mu nzu ya Benjamin utaragize ibigwi bimuvugwaho,nyuma ye haza Dawidi wategetse kuva muri 1000-960BC.akaba Ari nawe wubatse umugi wa Yeluzaremu.
Dawidi yakurikiwe n’umuhungu we witwaga Solomoni unazwiho kuba yari umwe mu bahanga isi yagize,umugabo watunze abagore magana arindwi akaba yaragiraga indogobe n’amafarashi 4000.Salomoni yatanze muri 922 Mbere ya Yezu.
Urupfu rwe rwatumye, Ubwami bucikamo ibice bibiri amajyaruguru baba Israel amajyepfo baba Yudea.maze n’Ibihugu ukwabyo ntibyongera kumvikana.
Nigute abayahudi bageze mu burengerazuba no mu bindi bice bavuye mu burasirazuba bwo hagati?
Muri 622 Mbere ya Yezu,Ubwami bwa Israel bwatewe na Surriya,ndetse na Yudea ifatwa na Karidaya yari iyobowe n’umwami Nebukadinezali, muri izo nkubiri,Yeluzaremu yarasenyutse abayahudi baratatana bamwe muri Rome,Asia,uburayi mu bihugu cyane nk’ubufaransa,Ubudage, ubwongereza, Espanye, Amerika ndetse n’ibindi.
Mu gukomeza kugira igihugu nka Palestine ariko igendera ku matwara y’imyemerere y’abategekaga uburasirazuba bwo hagati, abayisrael bo bari babafashe nk’abanze ubutaka bwabo bagahunga ndetse bigera ku gihe cy’ubwami bw’abami bwa Ottomani bwatwarwaga na ba Sultan abo Bose bakaba barimitse idini ya Islamu muri ibyo bice.
Itangira ry’amakimbirane hagati y’abayahudi na Palestine banashaka kugaruka ubutaka bwabo
Iki gice gitangira mu mpera z’ikinyejana cya 19 ndetse n’intagiriro z’icya 20 Aho abayahudi b\’abaziyoni bagerageje kugaruka ku butaka bwabo bwa Palestine icyo gihe yari itegetswe n’ubwami bwa Ottomani.
Mbere Gato y’intambara ya kabiri y’Isi abayahudi bari mu bice bimwe na bimwe by’uburayi barahohoterwaga ndetse bakanavangurwa mu bandi bituma abenshi muri bo batangira gusaba kugaruka ku butaka bitaga ubw’abasekuruza.
Kugaruka kw’abayahudi b’abaziyoni ntibyishimiwe n’Abarabu ndetse n’abanya Palestine gusa nyuma ibihugu bikomeye mu isi byashyizeho akabyo nka Leta Zunze Ubumwe Za Amerika n’ubwami bw\’abongereza bwatoye itegeko mu w’i 1917 ryiswe Balfour declaration ryemera ubufasha ubwo Ari bwo bwose mugushyiraho Leta n’igihugu cyigenga cya Israel.
Nyuma y’intambara, Palestine yaragijwe Ubwongereza muri Manda bituma havuka imitwe y’abarabu irwanya ishingwa rya Israel ariko ubwongereza n’ibindi bihugu by’uburengerazuba biratabara.
Mu mwaka wa 1947, Umuryango w’abibumbye watangaje umugambi wo kugabanya Palestine mo kabiri ngo Israel ihabwe ubutaka,biteza imvururu n’intambara muri 1948, zirangirana n’ishingwa rya Leta yigenga ya Israel,Agace ka Gaza gafatwa na Misiri,naho inkombe z’Uburengerazuba zifatwa na Yorodani.
Ku ya 14 Gicurasi,1948 uhagarariye sosiyeti y’abayisrael David Ben-Gurion,yatangaje igihugu cya Israel ndetse na perezida wa Amerika Harry S.Truman ahita ayemeza kuri iyo tariki.

Mu ntambara y’iminsi itandatu yo mu w’i 1967, Israel mu gusubiza ku iterabwoba ry’ibihugu by’Abarabu,yateye Misiri na Siriya mu ntambara yo mukirere,itsinda ibitero bya Yorodani maze yiha ibice bya Gaza,Sinayi,na Yeluzaremu bakomeje kwitwa ubutaka bwa Palestine arko buba isibaniro ry’intambara hagati y’impamde zombi.
Iyi ntambara niyo yasize abanya Palestine bavuye mu byabo kuko bahungiye mu bihugu by’Abarabu kugeza nan’ubu bakaba barambuwe imibereyo ndetse n’uburenganzira ku butaka n’igihugu.Ibi byateje imitwe yitwaje intwaro irwanira uburenganzira bwa Palestine harimo Hamasi inemeza ko Ari igisirikari cya Palestine,Hezibola ibarizwa muri Lebanon n’indi myinshi.
Mu kwezi kwa cumi muri 2023, nibwo abarwanyi ba Hamasi bagabye ibitero ku butaka bwa Israel bigahitana abantu bagera ku 1,200 abarenga 252 bafatwa bugwate n’ingabo za Israel kugeza ubu abarenga 36,400 nibo bamaze guhitanwa n’iyi ntambara nk’uko inzego z’ubuzima muri Ghaza zibitangaza.
Leta Zunze Ubumwe Za Amerika, zatangaje umushinga w’agahenge mu ntambara hagati ya Israel na Hamasi, umushinga urimo ingingo eshatu zirimo kurekura imfungwa z’intambara,gukura abarwanyi mu duce dutuwe twa Gaza, ndetse no gushyiraho inzira y’amasezerano.
bimwe mu bihugu byemeje Palestine nka Leta yigenga ariko ntacyo Umuryango w’abibumbye uratangaza kuri iki cyemezo,gusa wemeje ko igisirikare cya Israel nacyo kiziyongera ku rutonde rw’igisirikare kitarengera uburenganzira bw’umwana.
Biteganijwe ko Minisitri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu azageza ijambo ku nteko nshingamategeko y’Amerika kuri 24/07/2024.Azayitangariza Aho intambara igeze ndetse n’inzira y’agahenge imaze igihe itangajwe.


