Watch Loading...
FootballHomeSports

Ikipe y\’igihugu y\’ubwongereza ikomeje kuza mu majwi ya abatari bake mu zihabwa amahirwe yo kwegukana EURO 2024

\"\"

Ikipe y\’igihugu y\’ubwongereza iri muzihabwa amahirwe yo kwegukana irushanwa rya Euro 2024 rizabera mu gihugu cy\’ubudage kuri uyu wa kane taliki 14/Kamena /2024 bashingiye kubudasa n\’ubuhanga bwa abakinnyi bayo n\’uko yagiye yitwara mu marushanwa yashize.

Nyuma yaho iterwa rya penaliti ribujije ikipe y\’igihugu y\’ubwongereza gutwara igikombe cy\’uburayi cyo muri 2021 nyuma gutsindwa n\’abataliyani kuri penaliti, ikipe y\’ubwongereza n\’ubundi ntisiba kugarurwa mu majwi y\’amakipe ahabwa amahirwe yo gutwara iki gikombe kigiye kuzatangira kuri uyu wa kane taliki 14/Kamena mu budage.

Nkuko imashini rutura imenyereweho gutangaza ibisubizo by\’imikino myinshi hariya ku mugabane w\’iburayi mbere yuko iba [Opta Super computer] ,ikaba itangaza ko ubwongereza butozwa na Gareth Southgate ko bushobora kwegukana iki gikombe ku kigero cya 19.9%

iyi mibare ya Opta ishingira ku uko amakipe yagiye yitwara mu mikino ya amarushanwa atandukanye amakipe aba yaragiye akina harimo n\’imikino ya gishuti ndetse ikongera ku kurebera kubikubo byo mu sosiyete akomeye kwisi acuruza serivisi zo gutego ku mikino.

Opta predictor ishyira ikipe y\’ubwongereza ku mwanya wa mbere ikagubwa mu ntege na ekipe y\’igihugu y\’ubufaransa yanayisezereye mu mikino y\’igikombe cyabereye muri Qatar muri 2022 muri kimwe cyakabiri cy\’irangiza,aba bahungu ba Didier Deschamp bahabwa amahirwe n\’iki cyuma ku kigero cya 19.1% yo gutwara iki gikombe ndetse na amahirwe arenga 67% yo kuba aya makipe yombi yahurira ku mukino wanyuma.

Nyuma yaba , inkoko izaba iri iwabo Opta ibona ko nayo yazashonda umukara ,Ikipe y\’igihugu ya abadage itozwa na Julian Naglesman izaba ari mu rugo nayo iri mubahabwa amahirwe n\’icyuma cyiraguza umutwe na amahirwe ya 12.4 %.

\"\"

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *