Joseph Bonaparte yambitswe ikamba,Andrew Jackson, Adolf Hitler…..uyu munsi mu mateka taliki ya 6/kamena
uyu munsi kuwa kabiri ,Tariki 6/Kamena mu mateka, ni umunsi wa 158 mu igize umwaka, hasigaye 207 ukagera ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1808: Umuvandimwe wa Napoléon Bonaparte, witwa Joseph Bonaparte yambitswe ikamba ryo kuba Umwami wa Espagne.
1833: Andrew Jackson yabaye Perezida wa mbere wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika wagendeye muri gari ya moshi.
1844: Hashinzwe Ishyirahamwe ry’Urubyiruko rw’Abakirisitu rizwi nka Young Men’s Christian Association (YMCA) rishingiwe mu Mujyi wa London.
1882: Abantu barenga ibihumbi 100 bapfiriye i Bombay mu Buhinde bazize umuhengeri w’amazi wayogoje ku butaka uturutse mu Nyanja y’Abahinde.
1909: Ingabo z’u Bufaransa zafashe Agace ka Abéché mu Bwami bwa Ouaddaï, muri iki gihe ni muri Tchad.
1912: Hatangiye iruka ry’Ikirunga cya Novarupta muri Leta ya Alaska.
1939: Adolf Hitler yatangarije mu ruhame ko asabye Ingabo z’u Budage zari zaragiye kuba abakorerabushake mu ntambara y’abaturage ya Espagne zagaruka mu gihugu.
1946: Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete zatangiye imibanire ishingiye kuri dipolomasi na Argentina.
1971: Mu ntambara ya Vietnam, Ingabo za Australia zatangiye gukozanyaho na Vietnam igendera ku mahame ya gikomonisite (Vietnam ya Ruguru).
1993: Bwa mbere binyuze mu matora, Mongolia yabonye Perezida.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1502: Umwami Yohani III wa Portugal.
1934: Umwami Albert II w’u Bubiligi.
1978: Joy Enriquez, umuririmbyi w’Umunyamerika.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1941 Louis Chevorlet umushoramari ufite amamuko mu gihugu cy\’ubusuwisi akaba ariwe washinze urganda rukora amamodoka ruzwi nka Chevloret na Frontenac motor corporation yatabarutse ku myaka 63.
1968: Robert F. Kennedy, umuvandimwe wa Perezida John Fitzgerald \”Jack\” Kennedy.
1968: Randolph Churchill, umuhungu wa Winston Churchill wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.
1976: J.Getty ,umushoramari w\’umunyamerika akaba ari nawe washinze ikigo gishinzwe ibikomoka kuri Petroli cya Getty oil Company yatabarutse ku myaka 84.
1994 jenoside yakorwaga abatutsi hirya no hino mu gihugu aho abatutsi batahwemwe kwicwa.
Bimwe mu bitabo byasohotse
1973: Breakfast of Champions cya Kurt Vonnegut.
1997: The Ranch cya Danielle Steel.
2005: Coach cya Michael Lewis.
1977: A Book Of Common Prayer cya Joan Didion.