Paper Talk[Rwanda&Africa]:Young Africans iteye ikirenge mu cya Rayon Sports na Kiyovu Sports, Rayon Sports ibiyibayeho bitumye itangira Transfer zayo kumugaragaro!

Umunya Malawi Peter Banda w’Imyaka 23 usoje amasezerano ye muri Simba SC yo muri Tanzania yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Red Arrows yo muri Zambia bisobanuye ko azageza muri 2026 ari umukinnyi w’iyi kipe .(#Zamfoot)
Abakunzi b’umupira w’amaguru muri Cameroun bandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA barisaba ko ryahagarika ikipe y’igihugu yabo ’Lions indomptables’ nyuma y’ibibazo bimaze iminsi biyivugwamo.(#Cameroononline)
Umunya Ghana w’imyaka 24 Hafiz Konkoni wanyuze mu ikipe ya Young Africans biravugwa ko agiye kujya kuyirega mu mpuza mashyirahamwe y’umupira wa maguru kwisi FIFA nyuma yo kutamwishyura amafaranga ye , Young Africans iherutse gutwara igikombe kunshuro ya gatatu y’ikurikiranya yahawe iminsi 15 yo kuba yamaze kumwishyura . (#Micky Jnr)
Igikombe cya Afurika cya 2025 kimuriwe mu ntangiriro za 2026 muri Maroc kugira ngo kitazahurirana n’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe (FIFA Club World Cup) giteganyijwe kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.(#BeinSports)
Rutahizamu wa kiniraga Ikipe ya Bugesera FC Ani Elijah yamaze gusinyira ikipe ya Police FC Nyuma yo kuvugwa cyane mu ikipe ya Rayon sports na APR FC,Uyu musore ya guzwe Frw 50M , Ani Elijah aza twara Frw25M Bugesera itware Frw25M kuberako Ani Elijah yari agifite amasezerano y\’umwaka.(#daily–box)
Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’, Bizimana Djihad yashyizwe mu bakinnyi batandatu bazatoranywamo umwiza w’imikino yo kwishyura mu Ikipe ya Kryvbas Kryvyi Rih muri Shampiyona ya Ukraine.(#Igihe)
Umutoza wa Rayon Sports, Umufaransa Julien Mette yageze mu Rwanda aho avuye gukarishya ubumenyi, Kugirango abone License A ya CAF kuko License A ya UEFA afite itamwemerera gutoza imikino Nyafurika.(#Isimbi)
Rayon Sports igiye kujya ku isoko ry’abakinnyi n’icyizere cyinshi,nyuma y’uko byibuze 85% by’amafaranga iyi kipe izakoresha mu kugura abakinnyi banongerera abandi mu mwaka utaha w’imikino bamaze kuyabona.(#Isimbi)
Ikipe ya APR FC ishobora gutandukana n’abakinnyi bayo bakomeye bakina mu bwugarizi; Omborenga Fitina ukina iburyo na Ishimwe Christian ukina ibumoso, nyuma y’uko bombi bashoje amasezerano.(#IGIHE)
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 05 kamena,2024 hakinwaga umunsi wa gatanu w’imikino ya kamarampaka(play-offs) y’ikiciro cya kabiri mu Rwanda 2023/2024 harebwa amakipe abiri azakina icyiciro cy’ambere umwaka utaha w’imikino aho Vsion na Rutsiro zazamutse mu cy’iciro cya mbere . (#daily–box)
Ikipe y’igihugu “amavubi” yakoze imyitozo ya nyuma ku kibuga azakiniraho kuri uyu wa kane kuri Stade Félix Houphouët-Boigny azakiniraho kuri uyu wa kane saa 19H00 (Abidjan), 21H00 (Kigali)… Abakinnyi 25 bahamagawe bose bakoze imyitozo.(# Ishushotv Official)
Umutoza Grenot Rohr w’ikipe y’igihugu ya Benin yatakaje abakinnyi 2 kubera ibibazo by’imvune, Rutahizamu Andreas Hountondji wa Caen uyu mwaka wari watijwe Rodez mu cyiciro cya 2 mu Bufaransa na myugariro Olivier Jacques Verdon wa Ludogorets Razgrad muri Bulgaria yatwaye igikombe cya shampiyona uyu mwaka.(# IMFURAYACU Jean Luc)