Guverinoma y\’u Rwanda yagejeje ku nteko nshingamategeko ibyagezweho mu myaka irindwi [NST-1]
Leta y\’u Rwanda yatangarije abaturage bayo bahagarariwe n\’abagize inteko nshingamategeko imitwe yombi ibyagezweho muri gahunda yo kwihutisha iterambere NST1 (2017-2024) ibi bikaba byatangajwe na Minisitri w\’intebe Dr.Edouard Ngirente.
Umuyobozi wa guvernoma y\’u Rwanda imbere y\’inteko nshingamategeko yatangaje ibyagezweho bihereye kukuzamuka kw\’ingengo y\’imari iva kuri milliyari igihumbi na magana cyenda igera kuri milliyari zigera ku bihumbi bitanu. Ibi bikaba byaragezweho binyuze mu kwiyongera kw\’imisoro iva mu gihugu yikubye inshuro zigera kuri ebyiri mu gihe cy\’imyaka irindwi!
Minisitri yatangaje ko ubuhinzi n\’ubworozi bwazamutse binyuze muri gahunda ya nkunganire ya Leta ku ifumbire ndetse n\’imbuto z\’indobanure, kimwe Kandi no kubaka ubuhunikiro bw\’umusaruro w\’ubuhinzi n\’ubworozi.
Mu burezi, minisitri yagaragaje ko hubatswe ibyumba by\’amashuri bigera ku bihimbi makumyabiri na birindwi .Yaboneyeho no gukomoza ku mashuri y\’inshuke ko Leta izakomeza kunoza gahunda yo kugaburira abana ku ishuri hibandwa no kureba ko abana bahabwa jndyo yuzuye.
Minisitri Kandi yemeje ko amashuri atagerwaho amazi mu gihugu agera kuri magana atatu (300) yashyizwe mu byiciro bitatu,Kandi ko Leta igiye gutangira kuyayagezaho kuburyo mu kwa Cyenda ahenshi azaba ahari.
Ku bijyanye n\’ubwikorezi abadepite banenze ibyapa bishyirwa mu mihanda bitari kurwego rugezweho n\’byashizwemo akajagari, guverinoma yemeje ko bigiye gukorwaho Kandi bizatanga umusaruro.
Abagize inteko berekanye ahasabwa kongerwa mo imbaraga harimo nko kubungabunga ikoreshwa ry\’amazi, kurwanya isuri,gutunganya imyanda ikabyazwa inyungu,ndetse no kubaka abaturage mo icyizere cyo kwigira kuruta guhora bategerejwe guhabwa buri kimwe na Leta.
Minisitri yashimiye uruhare rw\’intumwa za Rubanda n\’abanyarwanda Bose muri rusange mu guteza imbere imibereyo y\’igihugu n\’abene gihugu.
Gahunda ya NST1 ihura na Manda y\’imyaka irindwi ya Perezida wa Repubulika y\’u Rwanda izarangira muri uyu mwaka, ikaba inafite umurongo umwe n\’ibyo Nyakubahwa perezida wa Repubulika y\’u Rwanda Paul Kagame yemereye abaturarwanda igihe yiyamamarizaga iyi Manda igiye kugera ku musozo!