HomePolitics

Uburusiya Bugiye kwimurira intwaro zabwo hafi y\’Uburayi na Amerika, Putin yabitewe n\’iki?

\"\"

Perezida w\’Uburusiya Vladimir Putin hashize amasaha ane yemereye isi ko nawe ntakibazo nagito afite cyo kohereza ibitwaro birasa mu ntera ndende ku myisho y\’Uburengerazuba bw\’Isi.

Nyuma y\’inama Ngaruka mwaka y\’ihuriro ryiga ku bukungu i St.petersburg,Bwana Putin Yagiranye ikiganiro n\’abanyamakuru maze atangaza ibisubizo n\’imigambi ijyanye no kuba Leta Zunze Ubumwe Za Amerika zaremereye Ukraine gukoresha intwaro zirasa mu ntera ndende ku butaka by\’Uburusiya.

Putin yaburiye Isi ko Uburusiya bushobora kugwiza intwaro ku bihugu biri munzira nziza zo kurasa ku burengerazuba! Mu magambo ye Ati\”Uriya mwanzuro ushobora guteza ibibazo bikomeye\”

Ati\” Niba umuntu akeka ko bishoboka kohereza intwaro hafi y\’ubutaka bwacu ngo turasweho,ni iki cyatubuza twe kwegera bene ibyo bihugu?\” Putini Ati \”Uwo mwanzuro ushobora kudufasha Kandi turawigaho vuba.

Abazwa ku kibazo cyo gukoresha intwaro za Kirimbuzi muri iyi ntambara Vladimir Putin yihutiye kwerura Ati \”Muzi ihame ryacu kuri izo ntwaro , iyo dusagarariwe byo kutuvogerera ubusugire, inzira zose ziri mu mubiko bwacu turazitabaza!\”

Nubwo atigeze atangaza igihugu aroherezaho ibitwaro,Perezida w\’Uburusiya yitahe cyane ku Budage bwatangaje ko Ukraine igomba gukoresha intwaro bwayihaye burasa mu Burusiya ko nibiba umubano hagati yabwo n\’Uburusiya uhita uyoyoka.

Mu minsi mike nibwo Amerika yatangaje ko Ukraine yemerewe gukoresha intwaro zirasa muntera ndende mu ntambara ariko ikazikoresha gusa mu gace ka Kharkiv Kari mu ntera y\’ibirometero mirongo itatu uvuye ku mupaka n\’Uburusiya.

Ubwongereza bwo bwatangaje ko Bireba Ukraine uko yakoresha intwaro zabwo kose bipfa kuyigeza ku ntego yayo ku rugamba!

\"\"
Zimwe mu ntwaro ziri gukoreshwa ku mirongo y\’urugamba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *