Ikamyo yo mu Rwanda yakomerekeje umuntu muri Uganda

Polisi ya Uganda yatangaje ko ikamyo ifite purake yo mu Rwanda yakoreye impanuka ikomeye mu majyepfo y’iki gihugu nyuma yo kurenga umuhanda ikinjira mu mazu y’abantu igakomeretsa umuntu umwe mu buryo bukabije .

Ahagana saa tanu zo mu Rwanda ku munsi wejo ku cyumweru tariki ya 19 / Mutarama / 2025 nibwo iyi kamyo yo mu Rwanda yakoze impanuka ubwo yari igeze mu gace ka Rwabahazi ku muhanda wa Ntungamo – Kabale .

Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Televiziyo y’igihugu [ NTV ] Elly Maate usanzwe uvugira igipolisi cya Uganda ishami ryacyo riherereye mu gace ka Kigezi yemeje iby’aya makuru ndetse anatangaza n’impamvu zibyihishe inyuma .

Aho yagize ati : ” Ubwo iyi ikamyo yakataga ikorosi rihanamye cyane , umushoferi wari uyitwaye byamunaniye kuyigarura hanyuma niko kurenga umuhanda , igonga ibikorwa birimo amapoto yo ku muhanda yatwaraga amashanyarazi ndetse n’amatara yo ku muhanda ,Inzu , amaduka ndetse umugabo umwe mu bari aho arakomereka “

Elly Maate yanavuze ko iyi kamyo yo mu bwoko bwa Mercedes Benz ifite purake nimero RAG 876S/RL ikiri mu maboko ya Polisi mu gihe hagikorwa isuzuma ryimbitse ku cyaba cyateye iyi mpanuka .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *