Man city yumvikanye na Frankfurt iby’ibanze kugira ngo isinyishe Omar Marmoush
Ikipe ya Manchester city yamaze kugirana ibiganiro by’ibanze n’ikipe ya Eintrach Frankfurt bigamije gusinyisha umusore wayo ukomoka mu Misiri ukina asatira witwa Omar Marmoush kuri miliyoni zisaga miliyoni 67 z’amayero .
Ikipe ya Man city yifuzaga kuba yazana Omor Marmoush kuri miliyoni 40 gusa ikipe ya Frankfurt ikomeza kuyibera ibamba bituma izamura ingano y’amafaranga yatangana iyageza kuri miliyoni 67 kandi nabwo bivugwa ko yayemeye ukubera ko uyu musore warimo mu mpera z’amasezerano ye yishakiraga kujya mu ikipe ya Man city .
Marmoush w’imyaka 25 ni umwe mu bamaze gutsinda ibitego muri Bundesliga byinshi kuko magingo aya amaze gutsinda ibitego bigera kuri 15 muri shampiyona ndetse akaba amaze gutsinda ibisaga 20 mu marushanwa yose .
Mu minsi ishize nibwo amakuru yatangiye gucicikana bikomeye ko ikipe ya Man city yaba yifuza uyu munya – Misiri nyuma yuko igice cya mbere cya shampiyona cyayigaragarije ko hakiri byinshi byo gukosora byumwihariko gushaka undi mukinnyi ushobora kuba yayitsindira ibitego mu gihe Halland atari mu bihe bye byiza .
Ibi byanakomeje gutizwa umurindi nuko iyi ikipe itozwa na Pep Guardiola yakoze icyo benshi badatinya kwita ikosa ryo kugurisha uwitwa Julian Alvarez mu ikipe ya Atheletico Madrid washobora kuba yatanga ibitego mu gihe Erling Halland ataba yitwaye neza cyangwa ari no mvune .
Si Omar gusa Man city iri kwifuza gusa kuko biranogwanogwa ko iki cyumweru kirangira ikipe ya Man city yamaze gusinyisha myugariro ukina mu ikipe ya Lens yo mu bufaransa witwa Abdukodir Khusanov kuri miliyona 29 z’amayero ndetse n’uwitwa Vitor Reis imuvanye mu gihugu cya Brazil mu ikipe yitwa Palmerias .