“Iyo mbimenya nakabaye naraguze abakinnyi mu mpeshyi” Kwicuza kwa Guardiola guhatse iki ?
Umutoza w’ikipe ya Manchester city, Josep “Pep” Guardiola, yatangaje ko yakoze amakosa ubwo yabuzaga ubuyobozi bw’iyi kipe kugura abakinnyi mu mpeshyi y’umwaka ushize.
Ikipe ya Manchester city, iri muzitezweho kurema isoko ry’igura n’igurisha muri uku kwa mbere ahanini bitewe n’umusaruro muke ikomeje kugenda igaragaza muri ibi bihe itorohewe n’ibibazo by’imvune.
Icyo wamenya cyo nuko iyi kipe itaragura umukinnyi n’umwe mu kwa mbere kuva muri 2018, ubwo baguraga Umunya-Esipanye ukomoka mu Bufaransa Aymeric Laporte kuri miliyoni 57, z’amayero bamukuye mu ikipe ya Athletico Bilibao.
Biravugwa ko myugariro Abdukodir Khusanov, w’ikipe ya Lens, yamaze kumvikana n’ikipe ya Manchester city, kuri miliyoni 33.6, z’amayero.
Si uyu munya-Uzibekistan, uvugwa gusa kuko, amakuru aturuka mu binyamakuru byinshi byo mu gihugu cy’Ubwongereza yemeza ko iyi kipe iri mu biganiro na mababa w’umunya-Misiri, kizigenza Omar Marmoush, mu gihe kandi myugariro Vitor Reis, wa Palmeiras, nawe aza ku rutonde rw’abashakishwa n’iyi kipe.
Nubwo bimeze bityo kandi biravugwa ko myugariro w’inyuma ku ruhande rw’iburyo Kyle Walker, yamaze guhabwa uburenganzira bwo kuba yashakisha ikipe yakwerekezamo.
“Mu mpeshyi ishize ubuyobozi bw’ikipe bwambajije niba ntakongeramo abandi bakinnyi, mbabwira ko bitari ngombwa,” amagambo ya Guardiola, ubwo yiteguraga umukino n’ikipe ya Brentford, kuri uyu wa kabiri.
“Nkibisanzwe nari nizeye abakinnyi banjye gusa ntibyagenda uko mbishaka, ahanini si ubushobozi buke ahubwo byose byatewe n’imvune za hato na hato.” Guardiola ubwo yabazwaga icyatumye atagura abakinnyi mu mpeshyi.
Umutoza Guardiola, Kandi ahamya ko imvune ari zo zatumye ava mu myanya y’imbere akisanga ku mwanya wa Gatandatu, ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona ndetse kugeza ubu akaba ari uwa 22,mu makipe 36, yitabiriye irushanwa rya (UEFA champions league), ibyo byose biza byiyongera ku isezererwa ryo mu gikombe cya (Carabao) nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya Tottenham Hotspur.
Nkuko bivugwa n’urubuga Transfermarkt, Ikipe ya Manchester city, yahanganye n’ibibazo by’imvune birenga 15, mu gihe cy’ibyumweru bibiri, ndetse biza kuba bibi ubwo yaburaga kizigenza wayo wanatwaye umupira wa zahabu Rodri Cascante, uyu akaba azamara hanze y’ikibuga igihe kigeze ku mwaka.
Ba myugariro Jone Stones na Ruben Dias, bari mu batari bugaragare ku mukino iyi kipe ifitanye n’iya Brentford, muri iri joro, ni mu gihe gukina kwa Kyle Walker, byo biri mu maboko y’umutoza Pep Guardiola.
“Twari tubizi ko mu ntangiriro z’umwaka w’imikino tuzaba dufite abakinnyi barenga 30, gusa ibibazo namwe murabizi ntibiteguza,” yongeraho ati: “Kandi ntimwirengagize ko abo mvuga ari bo batwaye igikombe cya shampiyona cya Kane kikurikiranya mu mezi 6,ashize bageze ku mukino wa nyuma mu gikombe cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza (FA cup), bagera muri kimwe cya Kane cy’imikino ya (UEFA champions league) rero ntakuntu wakeka ko twari kwibasirwa n’imvune nk’izi.”
Mu magambo asa nk’amusubiza yumvikanye mu bakunzi b’imikino benshi humvikanamo abamukwena ahanini bamubwira ko igihe cye nawe kigeze agatsindwa nkuko n’andi makipe atsindwa, ibintu bihurirwaho n’abasesenguzi benshi ba ruhago y’ibwotamasimbi.