Kamonyi : Umugabo yateye gerinade mugenzi we bapfa umugore
Mu karere ka Kamonyi haravugwa inkuru y’umugabo wateye gerinade mu rugo rw’umuturanyi we kubera urwango rukomoka ku kuba uyu mugabo waterewe gerinade mu rugo yari asanzwe afitanye umubano wigiye imbere n’umugore we bivugwa ko yaba amuca inyuma .
Uyu mugabo wateye gerinade yitwa Nkuriyingoma Jean Baptiste yari asanzwe akora akazi k’ubuhinzi n’ubworozi gusa ariko bikanogwanogwa ko yaba yarigeze kuba umusirikare ari naho bikekwa ko iyi gerinade yaba yarayivanye .
Amakuru Daily Box Ikesha abaturage yavuganye nabo bari aho yemeza ko uyu Nkuriyingoma yagiye mu rugo rw’uyu mugabo yakekagaho kumuca inyuma witwa Jean Marie Vianney Muganza ruherereye mu Murenge wa Mugina , mu Kagari ka Mbati ho muri Kamonyi agaturikirizayo iyi gerinade .
Aya marorerwa akimara kuba , abaturage bahise bakoreshwa inama y’ikubagaho yari igamije kubahumuriza , iyi aka ari inama bakoreshejwe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze harimo n’ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi .
Dr Nahayo Sylvère usanzwe ari meya w’Akarere ka Kamonyi, yavuze ko uyu Nkuriyingoma akimara gutera iyo grenade yahise acika, ubu Inzego zatangiye kumushakisha.
Dr Ndahayo yanongeheyo ko uyu mugabo yakoze ibi ashaka kwihimura kuri Muganza Jean Marie Vianney kubera umubano w’urukundo ruvugwa hagati ye n’umugore we, agakeka ko amuca inyuma.
Iki gisasu cyatewe na Nkuriyingoma Jean Baptiste ku bw’amahirwee nta we cyahitaniye ubuzima cyangwa ngo cyimusigire ibikomere , Kuri ubu Nkuriyingoma akomeje guhigwa bukware n’inzego z’umutekano nyuma yuko akimara gukora ibi yahise acika .