HomePolitics

Inzira ya Luanda: DRC yemeye kurandura FDLR naho u Rwanda rwemeye gukura ubwirinzi bwarwo muri DRC

Ku wa kabiri, tariki ya 26 Ugushyingo, Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo [DRC ] n’u Rwanda byemeje inyandiko ishyira mu bikorwa gahunda ihuriweho n’impande zombi igamije ko DRC itagomba gushyigikira ingabo z’umutwe wiyise uwa demokarasi ugamije kubohora u Rwanda uzwi nka (FDLR) no gukura ubwirinzi bw’u Rwanda [Ingabo ] muri DRC.

Intumwa za Kongo zari ziyobowe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’ububanyi n’amahanga, Thérèse Kayikwamba Wagner, naho iz’u Rwanda zari ziyobowe na Olivier Nduhungirehe, usanzwe ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda .

Ibi bihugu byombi byashyize umukono kuri iyi nyandiko yiswe: “Igitekerezo cy’ibikorwa” (CONOP) mu nama ya 6 y’abaminisitiri yerekeye inzira y’amahoro ya Launda igamije gushakira hamwe igisubizo kiganisha ku mutekano ndetse no gucecekesha urusaku rw’amasasu mu burasirazuba bwa DRC yabereye i Luanda (Angola).

Muri iyi nama byaciye igisa nk’amarenga ko Leta ya Kinshasa n’iya Kigali barajwe ishinga ko guca burundu imitwe yitwaje intwaro irenga ijana ikomeje kwidengembya mu mashyamba aherereye mu bice by’uburasirazuba wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo .

Muri iyi nama, abaminisitiri b’ibi bihugu byombi bashoje bavuga ko ari ngombwa gukomeza vuba imishyikirano ku zindi ngingo z’umushinga w’amasezerano w’amahoro nk’uko watanzwe n’umuhuza muri iki kibazo perezida wa Angola, Joao Lourenco muri Kanama .

Iyi nama ibaye nyuma y’ibyumweru bitatu i Goma (Amajyaruguru ya Kivu) hashyizweho icyiswe Mechanisme Reinforced Ad Hoc (MVA-R) mu nzira ya Luanda iyobowe na Angola, ubu buryo ntago bwari bugamije gusa gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge kemejwe ko guhagarika imirwano hagati y’impande zombi gusa ahubwo inagamije no kugenzura bijyana no gushaka ibimenyetso bya bimwe ibirego by’intambara bidasiba kumvikana aho DRC ishinja u Rwanda kuba ariyo nyirabayazana w’iki kibazo.

Ndetse mu mpera z’icyumweru gishize, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Angola, Téte António, n’umuyobozi wa MONUSCO, Bintou Keita, bashyize umukono ku yandi masezerano yabereye i Luanda arebana n’ubwumvikane ku nkunga ya MONUSCO yo gushyigikira uburyo bwo kugenzura gahunda ya Ad Hoc (MVA-R).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *