HomePolitics

Perizida IDRISS yatsinze amatora; Masra ahita yegura.

\"\"

Minisitiri w’intebe wa Tchad Masra yeguye nyuma y’amatora atavugwaho rumwe aho Deby yemejwe ko yatsinze.

Minisitiri w’intebe wa Tchad akaba n’umuyobozi utavuga rumwe n’ubutegetsi nyakubahwa Succes Masra, yeguye ku mirimo ye nyuma y’uko Perezida w’agateganyo Mahamat Idriss Deby yemejwe ko yatsinze amatora y’umukuru w’igihugu yo ku ya 6 Gicurasi, nk\’uko Masra yabitangaje kuri uyu wa gatatu.

Muri Mutarama 2021, Masra, warwanyaga byimazeyo junta yafashe ubutegetsi, yagizwe minisitiri w’intebe wa guverinoma y’inzibacyuho, amezi ane mbere y’amatora, mu rwego rwo gushimisha abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Mbere yo gutangaza ku mugaragaro ibisubizo by\’ibanze Masra yatangaje ko yatsinze, avuga ko hateganijwe uburiganya bw\’amatora.
Urwego rw’amatora rwa Leta ya Tchad rwavuze ko Deby yatsinze amatora burundu n\’amajwi 61% kandi akanama gashinzwe itegekonshinga nyuma kemeza ko ya perezida Mahamat yegukanye uyu mwanya.

Nkuko tubikesha ibiro ntaramakuru by\’abongereza;Kuri uyu wa kane, akanama kavuze mbere ko Deby wafashe ubutegetsi umunsi inyeshyamba zishe se Perezida Idriss Deby mu 2021 akavuga ko ari umuyobozi w\’agateganyo, yabonye amajwi 61%, arusha umukandida uri ku mwanya wa kabiri Succes Masra n\’amajwi 18.54.

Igihugu gitanga peteroli nyinshi cyane kwisi nicyo kiri mubihugu byibasiwe n\’ihirikwa ry\’ubutegetsi mu karere ka Sahel y\’iburengerazuba na Afurika yo hagati kongera gukora amatora ashingiyendetse akanubahiriza itegekonshinga .

ibi bisubizo bitangajwe nyuma yuko Kuri uyu wa mbere w\’iki cyumweru twangiye, Masra wabaye minisitiri w’intebe wa guverinoma y’inzibacyuho kuva muri Mutarama, yajuririye akanama k’itegeko nshinga kugira ngo yamagane ibisubizo by’ibanze byatangajwe mu cyumweru gishize.

\"\"

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *