Watch Loading...
HomePolitics

Kigali : Abadepite bari kwigira hamwe uburyo bwo kwimakaza ubunyamwuga mu gutanga amasoko ya leta

Kuri uyu wa mbere tariki ya 6 / Mutarama / 2024 ,Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta, batangiye gusuzuma umushinga w’itegeko rishyiraho Ikigo cy’Abanyamwuga mu gutanga Amasoko.

Bagaragaje impungenge bafite kuri iki kigo kubera ko zimwe mu nshingano zacyo zisanzwe mu bindi birimo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutunganya Amasoko ya Leta, RPPA .

Impamvu zagaragajwe zituma hashyirwaho iki kigo harimo kongerera ubumenyi abari muri uyu mwuga, bityo hagakemurwa ibibazo byaterwaga n’ubumenyi buke mu bijyanye no kunoza no gutanga amasoko ya Leta.

 Iki kigo kandi cyitezweho gutyaza ubumenyi bw’abakora mu rwego rwo gutunganya no gutanga amasoko ya Leta.

Izi mpinduka aba badepite bifuza gushyira muri iki kigo zigamije ko abakigize bakorera mu mucyo baha leta icyo yifuza kandi bagafasha n’inzego mu igenamigambi kuko imbogamizi nyinshi niho ziva, barebe uburyo ibitabo by’ipiganirwa bitegurwa uko isesengurwa rikorwa n’uburyo bakurikirana ishyirwa mu bikorwa byose bigakorwa n’ababifitiye ubushobozi.

Urugaga rw’impuguke mu gutanga amasoko ya leta rwatangiye mu mwaka wa 2016 rushyirwaho rutekerejweho na leta kugira ngo bongerere ubumenyi abakora uyu mwuga, rukaba rugizwe n’abasaga 400, aho bafite gahunda yo kuvugurura itegeko bagenderaho kugira ngo barusheho kunoza imikorere.

Kuri ubu harimo guhugurwa abagera ku 150 baturutse mu bigo bitandukanye yaba ibya leta n’ibiyishamikiyeho bibyara inyungu, basobanurirwa ku mpinduka ku itegeko rishya ku mitangire y’amasoko ya leta.

Kigali : Abadepite bari kwigira hamwe uburyo bwo kwimakaza ubunyamwuga mu gutanga amasoko ya leta

Ingingo zashakishijwe kuri Daily Box cyane

Kigali : Abadepite bari kwigira hamwe uburyo bwo kwimakaza ubunyamwuga mu gutanga amasoko ya leta

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *