Watch Loading...
HomePolitics

Perezida Biden yabujije ubucukuzi bwa Gaze na Peteroli bwo mu nyanja bukorerwa hafi y’Amerika

Mu kanya gashize , Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden, yatangaje ko bibujijwe gucukura peteroli na gaze mu nyanja mu duce turi  hafi  y’inkombe z’iki gihugu , ibi Biden abitangaje mu gihe habura ibyumweru bike ngo atange umwanya kugirango  Donald Trump atangira imirimo ye.

Iki ni kimwe mu bikorwa bya politiki bikozwe ku munota wa nyuma bikozwe n’ubuyobozi bwa Biden mbere y’uko Trump agaruka muri White House.

Iri tegeko ribuza ubu bucukuzi ubwo ari bwose bukorerwa ku nkombe zose za Atalantika no mu burasirazuba bw’Ikigobe cya Mexico, ndetse no ku nyanja ya pasifika iri hafi ya Californiya, Oregon na Washington ndetse n’igice cy’inyanja ya Bering hafi ya  leta ya Alaska.

Mu gihe cye cyo kwiyamamaza, Trump yemereye abaturage  kuzorohereza iyinjira ry’umusaruro w’ibikomoka kuri peteroli mu gihugu mu rwego rwo kugabanya ibiciro bya gaze, nubwo Amerika ikomeza kugira umubare munini w’ibicuruzwa biva mu mahanga.

Biden afashe iki cyemezo hashingiwe ku itegeko rya Outer Continental Shelf Lands ryo mu mwaka wo mu 1953, ryemerera abaperezida guhagarika ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu gihe abona hari ingaruka byagira ku baturage .

Itsinda ry’ubucuruzi bwa peteroli na gaze ryatangaje ko icyemezo cya Biden cyizagira ingaruka zikomeye ku rwego rw’ingufu z’amashanyarazi  ndetse n’izamuka ry’ibiciro muri Amerika .

Ikigo mpuzamahanga gishinzwe ingufu cyivuga  ko ingano ya  peteroli na gaze ikoreshwa ku isi igomba kugabanukaho 5% buri mwaka kugira ngo ubushyuhe  ku isi bugere kuri 1.5C, bigaragara ko ari ngombwa mu gufasha kwirinda ingaruka zangiza ibidukikije.

Ingingo zashakishijwe cyane kuri Daily Box

Abadepite ADF Arne slot Arsenal As Kigali Barcelona Cristiano Ronaldo DRC Emirates Ethiopia FA Cup FARDC Gakenke Gaza Igihe Israel Jimmy Carter Juventus Kamikazee Kenya Leicester city LIverpool M23 Manchester united Man City Messi Mexico Miss jolly Miss Noamie Muhanga Polisi Premier League Rashford Real Madrid RPPA Russia Rwanda Trent Arnold Tunisia Ukraine Umuseke USA Vlahovic Zimbabwe Zirkzee

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *