FootballHomeSports

🛑Breaking 🛑: Al Hilal Tripoli yirukanye Didier Gomez Da Rosa wigeze gutoza Rayon Sports

Mu kanya gashize ubuyobozi bw’ikipe ya AL Hilal Tripoli yo mu gihugu cya Libya bumaze gutangaza ko bwirukanye umufaransa watozaga iyi kipe witwa Didier Gomez Da Rosa bumuziza uburyo bwe bw’imikinire budashimishije.

Iyi kipe ya Al Hilal Tripoli isezereye Didier Gomez wari umutoza mukuru wayo nyuma ya amezi agera kuri atanu gusa bumutangaje nk’umutoza wayo mushya gusa ikaba imushinja uburyo bwe bw’imikinire ye ahanini bushingiye ku kugarira cyane ndetse ngo ibi bidashimisha abafana b’iyi kipe iri mu zikunzwe muri kiriya gihugu .

Nubwo Al Hilal Tripoli yari itaratsindwa mu mikino isaga cumi n’itatu yari imaze gukina ndetse inayoboye urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Libya , iyi kipe yambara umweru n’icyatsi yari imaze imikino itatu yikurikiranya inganya itabona amanota atatu imbumbe.

Iyi kipe ikinamo abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi babiri aribo Kapiteni wayo Bizimana Djihad na myugariro Manzi Thierry yatangaje ko kuri ubu ikomeje gushaka umutoza uhita usimbura Didier Gomez kugirango akomerezeho muri shampiyona .

Magingo aya , Didier Gomez asize Al Hilal ku mwanya wa mbere muri shampiyona mu itsinda baherereyemo rya kane n’amanota asaga 33 n’ibitego bizigamye bisaga 28 mu mikino 13 bamaze gukina bakaba bakurikiwe n’ikipe yitwa Al – Madina iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 27 .

Didier Gomez wigeze gutoza ikipe ya Rayon sports mu myaka irenga icumi ishize bakanatwarana igikombe cya shampiyona yagiye atoza mu yandi makipe menshi atandukanye yo ku mugabane w’Afurika arimo nka Simba Sports Club, Ethiopian Coffe , Coton Sports ,Horoya AC n’andi menshi arimo n’ay’ibihugu nka Maurtania na Botswana .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *