Zimwe mu ndirimbo zigize Alburm ya The Ben zatangiye kumenyekana
Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka THE BEN yateguje indirimbo ye nshya yise “Better”, iri muzigize Alburm yitegura kumurika mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2025.
Hashize amasaha make THE BEN ateguje abakunzi be indirimbo nshya yise “Better” iri muziri kuri alburm agiye gushyira hanze mu minsi iri imbere. Ibi abikoze mu gihe abanyarwanda n’abafana bari bategerezanyije amatsiko igitaramo uyu muhanzi yabateguje, kigomba kuzabera muri BK Arena, aho hazaba hamurikwa ku mugaragaro umuzingo w’indirimbo uyu muhanzi yakoze.
Iyi alburm igiye gushyirwa hanze, The Ben yari amaze igihe kirekire ayitegura, dore ko yatangiye kuyizeza abanyarwanda mu mwaka wa 2021. Bikaba mu byukuri byumvikanisha ko iyi Alburm igomba kuba inoze rwose.
Iyi ndirimbo igiye kuza isanga “Ni forever”, na “Plenty” uyu mugabo aherutse gushyira hanze ndetse zikaryohera abafana be kuburyo bugaragara.
Indirimbo “plenty” ya The Ben imaze kurebwa n’abantu barenga miriyoni, mugihe kitari kinini imaze isohotse.
Ni indirimbo yakunzwe n’abatari bake hano mu Rwanda byumwihariko abanyacyubahiro. Dore ko ubwo iyi ndirimbo yasohokaga abarimo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Olivier Nduhungirehe, ndetse na Minisitiri w’urubyiruko n’itetambere ry’ubuhanzi UTUMATWISHIMA Jean Nepo Abdallah, bagaragaje ko banyuzwe cyane n’uburyohe buri mu mashusho ndetse n’ubutumwa bw’iyi ndirimbo.
Abinyujije kurukuta rwe rwa X yahoze Ari Twitter, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, yavuze ko ashingiye ku mashusho, imbyino ,injyana n’ubuhanga bigize iyi ndirimbo, ahamya ko uyu musore ahora ku isonga ndetse ntawamusimbura mu bahanzi Nyarwanda.
Si ibyo gusa Kandi, kuko uyu muhanzi aherutse no kugira uruhare mu ndirimbo “Sikosa” yahuriyemo n’abarimo Element na Kevin Kade. Iyi ikaba ari indirimbo yakunzwe cyane n’Abanyarwanda n’Afurika muri rusange.