Igihe cyo kugura no kugurisha abakinnyi mu mpeshyi kiri kugana ku musozo, kikaba kigomba kurangirana n’itariki ya 1 Nzeri 2025.
Amakipe atandukanye yo ku mugabane w’u Burayi ntiyazuyaje ngo ate umwanya mu gushimangira imbaraga zayo binyuze mu kugura abakinnyi b’ibyamamare ndetse no gukora amasezerano arimo ubwenge bwinshi.
Ku ikubitiro reka duhere muri (Premier League) y’Abongereza: Bamwe mu bakinnyi bafite izina rikomeye Bagiye bimuka mu makipe yabo bajya mu yandi.
Liverpool ni yo iyoboye urutonde rw’amakipe amaze gukoresha amafaranga menshi, aho yaguze abakinnyi batandukanye nka Florian Wirtz, wavuye muri Bayer Leverkusen kuri miliyoni 100–116 z’amayero, hari kandi umunya-Hungary Milos Kerkez, we wavuye muri Bournemouth kuri miliyoni 40 z’amayero.
Abandi twavuga ni Jeremie Frimpong wavuye muri Leverkusen kuri miliyoni £29.5 ndetse na Giorgi Mamardashvili, wavuye muri Valencia kuri miliyoni £25 hari kandi Armin Pécsi, wavuye muri Puskás Akadémia, kuri miliyoni £1.5.
Uwa nyuma ndetse w’ingenzi iyi kipe yaguze ni Hugo Ekitike, ufite inkomoko muri Cameroon waje avuye muri Frankfurt kuri miliyoni £69–79.
Mu ikipe ya Manchester United bakunze kwita amashitani atukura nabo ntibasigaye inyuma dore ko bakoze mu mifuka bagashyira hasi ifaranga.
Uwa mbere bazanye ni umunya-Brazil Matheus Cunha, wavuye muri Wolverhampton Wanderers kuri miliyoni £62.5, hari kandi Diego León, waturutse muri Cerro Porteño y’iwabo muri Uruguay, hari rutahizamu Benjamin Sesko, waguzwe muri Leipzig ndetse na kimenyabose Bryan Mbeumo, waje avuye muri Brentford aguzwe hafi miliyoni £65 ushyizeho n’inyongera.
Mu ikipe ya Chelsea nabo bashyize imbaraga mu guhuza urubyiruko n’inzobere ahanini, dore ko baherutse no gutwara igikombe cy’isi cy’amakipe mato(clubs).
I London ku kiraro, haguzwe rutahizamu Liam Delap, waje avuye muri Ipswich Town kuri miliyoni £30, hari Dário Essugo, wavuye muri Sporting CP kuri miliyoni £18, hari João Pedro wavuye muri Brighton kuri miliyoni £55 wongeyeho miliyoni £5.
Mu bandi baguzwe harimo nka Jamie Gittens, wavuye muri Dortmund kuri miliyoni £48.5 wongeyeho miliyoni £3.5 mu nyongera, abaherutse kugurwa ni Jorrel Hato wavuye muri Ajax Amsterdam ndetse n’umwana muto Estêvão Willian, winjiye byemewe amaze kugira imyaka 18.
Reka turebere hamwe no mu ikipe ya Arsenal dore ko yaguze abakinnyi benshi bashya.
Iyi kipe yo yahereye mu izamu maze izana Kepa Arrizabalaga, wakuwe muri Chelsea kuri miliyoni £5, hari kandi Martín Zubimendi, wavuye muri Real Sociedad, Christian Nørgaard, wavuye muri Brentford, Noni Madueke, wavuye muri Chelsea, Cristhian Mosquera, wavuye muri Valencia, Viktor Gyökeres, wavuye muri Sporting CP ndetse na Eberechi Eze, wacapujwe ikipe ya Tottenham Hotspur, avuye muri Crystal Palace kuri miliyoni £60 hatabariwemo inyongera.
Hari kandi n’izindi mpinduka zikomeye mu makipe yo ku mugabane w’u Burayi nkaho
Real Madrid yaguze myugariro Dean Huijsen avuye muri Bournemouth kuri miliyoni €60.
Mu gutegura iyi nkuru twarebeye hamwe zimwe mu mpinduka zifite agaciro kanini zemejwe mu isoko ry’uyu mwaka.
- Florian Wirtz wa Liverpool, kuri miliyoni £116.5.
- Matheus Cunha wa Man United, kuri miliyoni £62.5.
- Dean Huijsen wa Real Madrid, kuri miliyoni £50.
- Tijjani Reijnders wa Man City, kuri miliyoni (£46.6 + £12.6)
- Milos Kerkez wa Liverpool, kuri miliyoni £40.
- Rayan Aït-Nouri wa Man City, kuri miliyoni £31 ugashyiraho n’inyongera.
- Rayan Cherki wa Man City, kuri miliyoni £30.5.
- Liam Delap wa Chelsea, kuri miliyoni £30.
- Mathys Tel wa Tottenham, kuri miliyoni £30.
- Estêvão Willian wa Chelsea, kuri miliyoni £29.
- Hari kandi Benjamin Sesko wa Man united nawe waguzwe akayabo ariko ibikubiye mu masezerano bikaba bitarajya hanze mu mpapuro.
Ku munsi wa Nyuma w’igura n’igurisha ry’abakinnyi hitezwe impinduka ndetse amwe mu makipe aracyari mu myiteguro yo gukora impinduka(transfers)za nyuma.
Tottenham iracyavugwa mu biganiro byo kugura undi mukinnyi ukomeye, mu gihe Manchester United yemeje igurishwa rya mababa Antony, muri Real Betis ku gaciro ka hafi €25 miliyoni.
Hari ibyerekana ko umwaka utaha w’imikino uzaba indya nkurye dore ko isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi mu mpeshyi ya 2025 ryabaye amateka, kubera amafaranga yarenze umubare wari usanzwe ndetse hakaba harabayemo impinduka zitunguranye.
Amakipe nka Liverpool, Manchester United, Chelsea, Arsenal na Man City yashoye imari ikomeye, ibigaragaza ko bafite intego zo kwitwara neza muri shampiyona no mu marushanwa yo ku rwego mpuzamahanga.
Reka tugume dukurikirane uko ibihe bihinduka, turebe andi masezerano yemezwa, impinduka z’inyuma y’amarido nk’ibivugwa ko Manchester united, yamaze kumvikana na nyezamu Senne Lammens, kuri miliyoni 21 z’amayero, ndetse n’ibindi bitunguranye bya nyuma ku isoko.