Zimbabwe : Yasanzwe agihumeka nyuma yo kumara hafi icyumweru abana n’intare n’inzovu
Umwana w’umuhungu w’imyaka umunani wo muri Zimbabwe, wari umaze iminsi itanu ari muri pariki y’inyamaswa zirimo intare n’inzovu, yatoraguwe ari muzima ntacyo yabaye.
Uyu mwana ukiri muto yabonetse ari muzima nyuma yo kubura iminsi itanu muri parike y’inyamaswa z’inkazi nk’intare n’inzovu iherereye mu majyaruguru ya Zimbabwe .
Abicishije ku rubuga rwe rwa X , Umuyobozi w’Intara ya Mashonaland West uyu mwana yari atuyemo, witwa Mutsa Murombedzi yemeje ko Uku kubura kwe kwabaye ubwo uyu mwana witwa Tinotenda Pudu yazengurukaga byibura kilometero 23 uvuye mu rugo akajya muri parike y’imikino ya “Matusadona”.
Ubwo yari abajijwe uko yabagaho uyu mwana yagize ati: “namaze iminsi itanu ndyamye ku rutare, hagati y’amajwi y’intare zitontoma, anyuranamo y’ayi inzovu nkaba nari ntunzwe no kurya imbuto zo mu gasozi “.
Murombedzi yavuze ko uyu mwana yakoresheje ubumenyi bwe ku buhanga bwo mu buzima bwo mu gasozi kugira ngo abeho.
Nkho Tinotenda yafukuye kandi amariba mato mu ruzi rwari rwarakamye akoresheje inkoni kugira ngo abone amazi yo kunywa binavugwa ko ubu ubuhanga yabwigishijwe no muri aka gace gakunze kwibasirwa n’amapfa.
Kurundi ruhande , Ikigo gishinzwe imicungire ya parike n’inyamanswa cya Zimbabwe cyemereye BBC ibyabaye ariko kivuga ko uyu mwana yari afite imyaka irindwi aho kuba umunani, nk’uko uyu muyobozi w’iyi ntara yari yabivuze, maze akora urugendo rw’ibirometero 30 uvuye mu rugo iwabo ari naho yahereye abura .
Parike y’inyamaswa ya Matusadona ifite intare zigera kuri 40. Ikigo gikora ubushakashati ku ma Parike y’inyamaswa muri afurika cyivuga ko mu gihe cyashize , iyi pariki yari mu zari zifite ubucucike bw’intare bwinshi muri Afurika.