Zambia : Umupolisi wari wafashe ku gasembuye yarekuye imfungwa ngo zijye kurya ubunani
Muri Zambiya umupolisi wari wasinze yarekuye abantu 13 bari bafunze bakekwagaho ibyaha bitandukanye kugira ngo bashobore kujya kwizihiza umwaka mushya wa 2025 .
Umupolisi yitwa Titus Phiri yatawe muri yombi nyuma yo kurekura abakekwagaho ibyaha bitandukanye bari bafungiye by’agateganyo kuri sitasiyo ya polisi ya Leonard Cheelo iherereye mu murwa mukuru, Lusaka, ngo bajye ku kwizihiza ubunani ,
Muri aba barekuwe n’uyu mupolisi ngo bajye kwizihiza umwaka mushya ngo bahite bagaruka bagaca umuti wa mperezayo harimo abashinjwaga ibyaha nko gukubita no gukomeretsa ndetse n’ubujura buciye icyuho .
Umuvugizi wa polisi, Rae Hamoonga, yatangaje ko Bwana Phiri, mu gihe yari yasinze, yafashe imfunguzo z’aho aba bari bafungiye hanyuma akabarekura .
Aho yagize ati: “uyu mupolisi Phiri yafunguye kasho z’abagabo n’abagore anategeka abakekwa bose kugenda, avuga ko bafite uburenganzira bwo kujya kwizihiza umwaka mushya hirengagijwe ibyaha baba bacyekwaho byose .”
Dickson Jere wahoze ari umuvugizi wa perezida akaba n’umunyamategeko w’umunyaPolitiki ukomeye muri iki gihugu witwa Dickson Jere yagize icyo avuga kuri iki kibazo, aho yanditse ku rubuga rwa Facebook ati: “Nkomeza guseka igihe cyose ndigushaka kwiyumvisha ibi ibintu – birasekeje pe ! Ariko rero, byahise binyibutsa ibintu nk’ibyo byabaye mu mwaka wo mu 1997.”
Mu ijoro ryo ku bunani bwo muri 1997, umucamanza w’urukiko rukuru nyakwigendera, Kabazo Chanda nabwo yategetse irekurwa ry’abakekwaho ibyaha basaga 53, nubwo bamwe muri bo bari baranakoze ibyaha bikomeye birimo no kwica .
Gusa kuri ubu Polisi ya Zambia yatangaje ko bose barimo guhigwa bukware ndetse ko hanashyizweho ibihembo bishimishije kuwatanga amakuru yatuma bongera gutabwa muri yombi .