Urupfu rwa Edgar Lungu wahoze ari Perezida wa Zambia kuva mu 2015 kugeza mu 2021, rwasize icyuho kinini n’agahinda mu gihugu cye, ariko rugatera n’amakimbirane hagati y’umuryango we, ishyaka rye rya PF (Patriotic Front), na Leta iriho iyobowe na Perezida Hakainde Hichilema.
Lungu wapfiriye muri Afurika y’Epfo ku wa Kane ushize afite imyaka 68, yari akiri umuntu ukomeye muri politiki, n’ubwo yari yarabujijwe kwiyamamariza manda yo muri 2026.
Leta ya Zambia yahise itangaza ko igiye kumushyingura mu buryo bw’icyubahiro cy’igihugu, inagena ko ahazabera umuhango wo kumwunamira ari muri hoteli ya Leta i Lusaka. Ariko ishyaka PF ryamaganije iki cyemezo, risaba abayoboke baryo kujya kumwunamira ku cyicaro cyaryo.
Umuryango wa Lungu wagaragaje ko udafite ikibazo n’ishyingurwa rya Leta, ariko usaba kugira uruhare mu guhitamo abazasoma misa no kuyobora umuhango, nk’uko byatangajwe n’umwavoka w’umuryango, Makebi Zulu.
Hari n’akaduruvayo ku gitabo cyo kwandikamo amagambo y’ihumure, aho Leta yashyize icyayo kuri hoteli ya Leta, naho PF igashyira icyayo ku cyicaro cy’ishyaka.
Amakuru avuga ko Leta yifuzaga kuzana umurambo wa Lungu ikoresheje inzira zayo z’igisirikare, ariko umuryango n’ishyaka PF babyamagana bavuga ko bashaka kugira uruhare mu buryo umurambo we utaha.
Uyu mukino wa politiki wiyongeraho ko hari abari mu PF bashinja Leta ko yagiriye nabi uyu nyakwigendera, ndetse ko imukumiriye mu gihugu igihe kirekire, bikamuviramo kudashobora kujya kwivuza kare.
Leta yahakanye ibyo birego ivuga ko Lungu atigeze abangamirwa mu ngendo ze, ahubwo ko PF ishaka gukoresha urupfu rwe nk’uburyo bwo kwisubiza igikundiro muri rubanda.
Gusa ibi si bishya muri Zambia. No mu 2021, habaye impaka ku mva ya Perezida wa mbere Kenneth Kaunda. Umuryango we washakaga ko ashyingurwa iruhande rw’umugore we, ariko Leta ikamujyana ahari hagenwe nk’ahashyingurwa abayobozi bakuru.
Uko bigaragara, n’ubwo Perezida aba atakiri ku butegetsi, urupfu rwe rushobora kongera gucamo ibice igihugu, cyane iyo amateka ye agifite isura ya politiki iriho.