Ku munsi wejo , abagabo babiri batawe muri yombi na Polisi yo muri Zambiya bashinjwa kuba barahawe akazi ndetse no gucura umugambi mubisha wo kuroga perezida w’iki gihugu .
Igipolisi cya Zambiya cyavuze ko cyafashe aba bapfumu babiri aho umwe yitwa Jasten Mabulesse Candunde n’undi akitwa Leonard Phiri ndetse aba bose bakaba bafatiwe mu murwa mukuru w’iki gihugu uzwi nka Lusaka.
Perezida wa Zambiya Hakainde Hichilema ubwe yemeje ko intego z’aba bapfumu ko kwari ugukoresha igikundiro basanganwe muri rubanda kugira ngo bagirire nabi uyu mukuru w’igihugu .
Polisi yavuze ko uyu Candunde na Phiri bahawe akazi n’uwitwa Nelson Banda, uyu akaba murumuna igiti wa Depite Emmanuel “Jay Jay” Banda.
Uyu mudepite ngo bivugwa ko yatawe muri yombi mu kwezi gushize ubwo yafatirwaga mu gihugu cy’abaturanyi cya Zimbabwe aho yaziraga icyaha cy’ubujura, gusa akagitsemba yivuye inyuma , gusa ariko guhera icyo gihe ntiyigeze yongera kugaragara mu ruhame bivugwa ko ashobora kuba ari gutotezwa bikomeye ndetse ubiri inyuma akaba ari perezida Hichilema ukomeje kwikanga amarozi .
Jay Jay” Band araregwa kandi kuba yaratorotse gereza muri Kanama mu gihe yari ategereje kwitaba urukiko.
Nubwo ku rundi ruhande , Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Patriotic Front (PF) riyobowe n’uwahoze ari Perezida Edgar Lungu, mbere ryavuze ko ibyo birego bishingiye kuri politiki.
Abaturage benshi batuye mu bihugu biherereye mu majyepfo ya Afrika bizera ndetse banabaho ubuzima bwabo bw’umunsi ku munsi bari mu cyoba gikabize ibi bijyana no gutinya bikabije ubupfumu.