Zambia : Abapfumu babiri bafunzwe bazira gushaka kuroga perezida

Ku munsi wejo , abagabo babiri batawe muri yombi na Polisi yo muri  Zambiya bashinjwa kuba   barahawe akazi ndetse no gucura umugambi  mubisha wo kuroga perezida w’iki gihugu .

Igipolisi cya Zambiya cyavuze ko cyafashe aba bapfumu babiri aho umwe yitwa Jasten Mabulesse Candunde n’undi akitwa Leonard Phiri ndetse aba bose bakaba bafatiwe mu murwa mukuru w’iki gihugu uzwi nka Lusaka.

Perezida wa Zambiya  Hakainde Hichilema ubwe  yemeje ko intego z’aba bapfumu  ko kwari ugukoresha igikundiro basanganwe muri rubanda kugira ngo bagirire nabi uyu mukuru w’igihugu .

Polisi yavuze ko uyu Candunde na Phiri bahawe akazi n’uwitwa Nelson Banda, uyu akaba murumuna  igiti wa Depite Emmanuel “Jay Jay” Banda.

Uyu mudepite ngo bivugwa ko yatawe muri yombi mu kwezi gushize ubwo yafatirwaga mu gihugu cy’abaturanyi cya Zimbabwe aho yaziraga icyaha cy’ubujura, gusa akagitsemba yivuye inyuma , gusa ariko guhera icyo gihe ntiyigeze  yongera kugaragara mu ruhame bivugwa ko ashobora kuba ari gutotezwa bikomeye ndetse ubiri inyuma akaba ari perezida Hichilema ukomeje kwikanga amarozi .

Jay Jay” Band araregwa kandi kuba yaratorotse gereza muri Kanama mu gihe yari ategereje kwitaba urukiko.

Nubwo ku rundi ruhande , Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Patriotic Front (PF) riyobowe n’uwahoze ari Perezida Edgar Lungu, mbere ryavuze ko ibyo birego bishingiye kuri politiki.

Abaturage  benshi batuye mu bihugu biherereye  mu majyepfo ya Afrika bizera ndetse  banabaho ubuzima bwabo bw’umunsi ku munsi bari mu cyoba gikabize ibi bijyana no gutinya  bikabije ubupfumu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *