HomePolitics

Yolande Makolo yatangaje ko ingoma zahinduye imirishyo  nyuma y’amagambo ‘rutwitsi’ ya Minisitiri wa DRC !

Yolande Makolo usanzwe ari umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ubwirinzi bwakajijwe n’u Rwanda kuri DRC  bugomba kugumaho nyuma y’amagambo gashozantambara yatangajwe na Minisitiri w’Ubutabera wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo .

Ni nyuma y’amagambo rutwitsi yatangajwe na Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Constant Mutamba uherutse kumvikana ahamagarira imfungwa guhaguruka zikagirira nabi abo yise abanzi b’Igihugu cyabo cya Congo, ari bo Banyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda witwa Yolande Makolo mu butumwa yatanze yashimangiye ko izi  mvugo gashozantambara, za Constant Mutamba agaragaza intege nke n’iburabushishozi byakomeje kumunga ubutegetsi bwa Congo.

Aho yagize ati : Yagize ati “Mbega ukuntu urwego rw’Ubutabera bwa DR Congo burwaye? Burarembye cyane kubona Minisitiri w’Ubutabera wa DRC, Constant Mutamba yambara agapfukamunwa yikinga umwuka mubi wo muri Gereza ya Manzenze muri Goma, agakora ibisa nko gutera ibuye ku mupaka w’u Rwanda.

“Ibi ni byo u Rwanda rwakomeje guhangana na byo umunsi ku wundi. Ni na yo mpamvu ingamba z’ubwirinzi bw’u Rwanda zagumyeho.”

 Uyu munyapolitiki w’umukongomani yavuze ibi  ubwo yabwiraga imfungwa zo muri Gereza ya Manzenze iri Goma hafi y’umupaka w’u Rwanda.

Mutamba yanavuze ko uretse kugirira nabi abo banzi b’Igihugu, ngo bagomba no kubikorera Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame , anashimangira ko ngo ubutegetsi bw’Igihugu cyabo butakwemera ko gifatwa n’Abanyarwanda, ndetse ko ngo “bazafata uwo ari we wese, ndetse na Perezida Kagame tuzamufata.”

 Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Constant Mutamba .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *