Yampano yashyize asobanura ibyo kuba yaravuze ko atazi Bruce Melody
Umuhanzi nyarwanda akaba numwe mu bagezweho mu Rwanda , Uworizagwira Florien uzwi nka ‘Yampano’ yatangaje ko “kuvuga ko atazi Bruce Melody bitari mu buryo bwo kumusuzugura.
Ubwo yari kuri televiziyo y’igihugu mu kiganiro Versus gikorwa n’umunyamakuru Nzeyimana Luckman, yabajije uyu muhanzi icyo yavuga kuri Bruce Melody ndetse n’inzu ya 1:55 A.M , hanyuma mu bisubizo yatanze harimo no kuba atazi Bruce Melodie.
Icyo gihe yagize Ati “Tubihorere abo bagabo, kuko ntago nge Bruce muzi pe! kuko ntiturahura, rero ubwo ntakintu na kimwe muvugaho ndetse na producer Element Eleeeh ntakintu muvugaho.”
Icyo gihe byabaye saga ikomeye cyane ku mbugankoranyambaga, ndetse n’umuhanzi Bruce Melody abikomozaho , ndetse benshi bibasiye Yampano bamushinja kutubaha bakuru be.
Ubwo yasozaga igitaramo yakoreye mu karere ka Musanze, kikaba cyari kigamije gususurutsa abatuye aka karere bishimira Tour du Rwanda ya 2025, ku gace kari kahasoreje, uyu muhanzi yongeye gushimangira ko abantu bamwumvise nabi.
Yagize Ati “Bruce ni umuhanzi munini , abantu bumva ibintu mu buryo umuntu aba atashatse kubivugamo, bitewe nuko baba bashaka kubijyana mu buryo bwabo, ntago warota umuntu utazi?”
Uyu muhanzi akagaragaza ko icyo yashakaga kuvuga ari uko uyu muhanzi batarahura, ubwo mu magambo make akaba arinayo mpamvu yavuze ko atamuzi.
Uyu ni umwe mu bahanzi bakiri bato bari gukundwa cyane n’Abanyarwanda mu ndirimbo ze zitandukanye ari gushyira hanze , akaba aherutse gushyira hanze iyo yise Mamayi.
IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?