
Umunya-Poland Wojciech Tomasz Szczęsny umaze iminsi asinyiye ikipe ya Barcelona yabwiye asa nk’uwihanagiriza abamunnyega kuber kunywa itabi ababwira ko niba bashaka guhindura ubuzima bwe bwite bitazaborohera.
Mu minsi ishize nibwo ibinyamakuru bitandukanye byo k’umugabane w’Iburayi byanditse bina shyira hanze amafoto y’uyu Munya-Poland Wojciech Tomasz Szczęsny ukinira Barcelona arimo kunywa itabi ndetse acigatiye n’akandi gapaki mu ntoki byatumye yibasirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga na abakunzi b’umupira w’amaguru byamusunikiye kugira icyo ibitangazaho.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Mondo Deportivo Wojciech Szczęsny Yagize Ati “ndatekereza ntago ibi byatuma n’itwara nabi mu kibuga, ubuzima bwange bwite ndumva butagakwiye kuba icyo kuganirwaho no gutaramirwaho na rubanda, burigihe iyo ngiye kurinywa ngerageza kwitaza ahantu hari abana ku buryo badashobora gushiturwa nabyo bakaba nabo bari koresha.”
Mu magambo ye yakomeje avuga ko burigihe agerageza kubihisha ariko abantu burigihe bakamwinjirira bakamufata amafoto atabizi Ati “ngerageza ku bigira ubuzima bwange bwite ariko abantu nk’isanga banyinjiriye bakapfata amafoto ntabizi, ibyo rero sinabasha kubigenzura, ibyiza ni nengwe ibyo ntakoze neza mu kibuga ariko ibyubuzima bwange bwite babireke”.
Anakomoza kubasa nk’aba mucira urubanza Ati “Abashaka kumpindura wenda n’ababwira gukomeza kugerageza izindi nshuro, gusa ntibizakora”.
Uyu Munya-Poland wari uherutse gusezera ku mupira w’amaguru nyuma yo kubwirwa n’ikipe ya kiniraga ya Juventus ko batazakomezanya , ubu yamaze gusinyira ikipe ya Barcelona mu gihe kingana n’umwaka umwe w’amasezerano bivuze ko ayo masezerano azarangirana na tariki 30 Kamena 2025.
Yemeye ku garuka nyuma y’uko Barcelona imwinginze ifatanyije na rutahizamu wa yo Robert Lewandowski yemera kuza kuba asimbuye Umudage- Marc-André ter Stegen wari umuza kuvunika umwaka wose w’imkino , Barcelona ikabona kugumana Iñaki Peña nk’umuzamu wa mbere bitakunda.
Wojciech Szczęsny ashobora kuzagaragara ku mukino wa Barcelona na Sevilla muri shampiyona ubu iyobowe n’iyi kipe n’ubundi ya Barcelona n’amanota 24 mu mikino icyenda, muri iyo mikino icyenda ikaba imaze gutsinda imikino umunani batakaza umukino umwe batsinzwemo n’ikipe ya Osasuna.
Iyi kipe y’umutoza Hansi Flick ikurikirwa na Real Madrid y’umutoza Dr Carlo Ancelotti n’amanota 21, ikaba imwe mu makipe muri iki gihugu itaragize intangiriro nziza z’umwaka w’imkino wa 2024-25.