Westham yatanze ihumure nyuma y’impanuka ikomeye ya Michail Antonio
Kuri iki cyumweru ikipe ya West Ham yatangaje ko rutahizamu wayo witwa Michail Antonio ameze neza kandi ko ari kubasha kugira icyo ashyira mu nda nyuma yo kurokoka impanuka y’imodoka ikomeye yakoze ku munsi wejo agahita ajyanwa mu bitaro bikuru bya Londres.
Mu itangazo iyi kipe yo muri Premier League yashyize hanze yagize iti: “Muri iki gihe kitoroshye, turasaba abantu bose kubaha ubuzima bwite bwa Michail n’umuryango we ndetse bakirinda gutangaza ibyo batekereza ko byakangiza ibyiyumviro byabo muri ibi bihe bikomeye bari gucamo.”
Ishami rishinzwe kuzimya inkongi y’umuriro n’ubutabazi ryo mu gace ka Essex County ari naho uyu munya – Jamaica yakoreye impanuka ryatangaje ko ryahise ritabarira ku gihe ahabereye impanuka ku muhanda werekeza i Epping ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu maze ribasha gukiza amagara y’uyu mugabo wari wafatiwe mu modoka ye.
Inkuru zikomeje kwigarurira abasomyi cyane kurusha izindi
- Pep Guardiola ntayindi kipe azongera gutoza naramuka atandukanye na Man city
- Imigabo n’imigambi ya Brig.Gen.Karuretwa yinjiranye mu nshingano nshya yahawe
- Kigali : Polisi yataye muri yombi abasore bakoraga ubujura biyitirira WASAC
- Muhire Kevin yemeje ko ibyo yavuze kuri kapiteni wa Apr ari ibinyoma
- Hashyizweho icyemezo kigamije gufasha Abaturarwanda kurusaho kwishimira iminsi mikuru
Polisi ya Essex yo yavuze ko abapolisi barimo gukora iperereza ku mpanuka ikomeye yatewe na Ferrari ndetse ibi bigomba kujyana no gusaba abatangabuhamya bari aho ibisobanuro by’uko byagenze no kugenzura amashusho ya za camera zo ku muhanda [dashcam].
Uyu mukinnyi mpuzamahanga w’umunya -Jamaica, w’imyaka 34, yinjiye muri West Ham avuye mu ikipe ya Nottingham Forest mu mwaka wa 2015 kandi kuva icyo gihe amaze gutsinda ibitego 68 mu mikino 268 yakinnye muri iyi kipe.
Ikipe ya West Ham igomba gutana n’ikipe ya Wolvermpton Wonderers mu mukino w’umunsi wa cumi na gatanu wa Premier League bafitanye uteganijwe kuba kuwa mbere (20:00 GMT) ku kibuga London Stadium.