Nyuma y’imyaka myinshi y’imanza hagati y’u Rwanda na Denmark, urukiko rwo muri Denmark rwemeje ko Wenceslas Twagirayezu, ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, agomba kurangiriza igihano cye cy’imyaka 20 muri gereza yo muri icyo gihugu.
Icyemezo cyafashwe n’urukiko rwa Hillerød ku wa 10 Kamena 2025, rwemeza ku mugaragaro igihano cyari cyamukatiwe n’Urukiko Rukuru rw’Ubujurire mu Rwanda ku wa 31 Nyakanga 2024.
Twagirayezu w’imyaka 57, wahoze ari umwarimu mu Rwanda, yari yaragiye gutura muri Denmark kuva mu 2002, aho nyuma yaje no guhabwa ubwenegihugu bwa Denmark mu 2014.
Yatanzwe ku Rwanda mu 2018 kugira ngo akurikiranweho uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko mu Karere ka Rubavu.
Urukiko rw’Ubujurire rwamuhamije icyaha cyo kugira uruhare mu bwicanyi bwabereye i Busasamana na Gacamena, hamwe no kwicira Abatutsi kuri Kaminuza ya Mudende ndetse n’abari bahungiye Saint Fidèle bajyanywe kwicirwa i Nyundo.
Nyuma y’iki gihano, Twagirayezu yasubijwe muri Denmark nk’uko byari byumvikanyweho mu masezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Nkusi yasobanuye ko kugira ngo igihano cyemezwe mu gihugu cyakira uwakatiwe, urukiko rwaho rugomba kubanza kwemeza icyemezo cy’inkiko z’amahanga, ibyo bita executum mu rurimi rw’amategeko.
Urukiko rwa Denmark rwemeje ko igihano kigomba gushyirwa mu bikorwa kubera uburemere bw’ibyaha Twagirayezu yakoze, byiganjemo ibikorwa by’itsembatsemba ryakorewe Abatutsi muri Mata 1994.