HomePolitics

Wazalendo irashinjwa guhohotera impunzi z’Abarundi zahungiye muri Congo ndetse no kugendana intwaro mu nkambi zabo.

Komisiyo ishinzwe kurengera no kwita ku mpunzi muri Repubulika iharanira Democrasi ya Kongo,yasabye abarwanyi ba Wazalendo kudakomeza kwambura no guhohotera impunzi z’Abarundi zahungiye mu Burasirazuba bwa Kongo.

Izi mpunzi zageze muri Kongo igihe perezida Pierre Nkurunziza yatangazaga ko azongera Kwiyamamariza kuyobora iki gihugu muri 2015, Ni bwo mu Burundi habaye imivurungano ari nayo yaviriyemo bamwe mu Barundi guhungira muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Lusenda zigenda zikorerwa ihoterwa ritandukanye nk’uko abashinzwe impunzi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo babivuga ndetse bakanihanangiriza abarwanyi ba wazalendo bagaragaraho ibyo bikorwa kureka guhohotera izi impunzi z’Abarundi.

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Impunzi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yategetse abarwanyi ba Wazalendo kudakomeza kwambura no gusagarira impunzi z’Abarundi ziri mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Impunzi z’Abarundi ziri mu Nkambi ya Lusenda iri hafi y’umujyi wa Bukavu, zihora zinubira guhohoterwa na Wazalendo, aho bamwe bavuga ko badahwema gusoreshwa amafaranga menshi, bakamburwa umusaruro bakuye mu mirima, abandi bakabakoresha imirimo y’amaboko ku gahato nko kuvoma n’ibindi.

Ibi ni ibyatangarijwe mu nama yateguwe na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Impunzi yabereye muri iyi nkambi, Wazalendo yabujijwe gukomeza gusagarira izi mpunzi, gusoresha no kubambura ibyabo ku gahato.

Uretse gusa igipolisi gishinzwe umutekano w’izi mpunzi, Iyi nama kandi yafashe icyemezo cyo kubuza Wazalendo n’Igisirikare cya FARDC gukomeza kuzengurukana intwaro muri iyi nkambi ngo kuko aribyo bivamo intandaro yo guhungabanya umutekano w’impunzi.

Nubwo izi mpunzi zahungiye muri Repubulika iharanira Democrasi ya Kongo,ni igihugu nacyo kigifite ibibazo byinshi by’umutekano kuko kibarizwamo umutwe yitwaje intwaro irenga mirongo itanu ku buryo abenshi bakemanga Imibereho myiza y’izi mpunzi.

Iyi nkambi ya Lusenda ikaba icumbikiye impunzi zisaga ibihumbi 30,si ubwa mbere yagaragaramo iki kibazo cyane ko no muri za 2020 na 2022 havugwaga nubundi umutekano muke abenshi bemezaga ko wahungabanywaga n’abarwanyi ba Mai Mai.

Zimwe mu nyubako impunzi z’Abarundi zicumbitsemo aha Muri RDC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *