Watkins na Šeško bari ku rutonde rwa Manchester United – bagereranywa bate na Højlund ?

Ba rutahizamu, Ollie Watkins, ukinira Aston Villa na Benjamin Šeško wa RB Leipzig, nibo bari ku isonga ku rutonde rwa ba rutahizamu Manchester United ishobora kugerageza kugura muri iri soko ryo kugura no kugurisha abakinnyi riri gukorwa ubu.

Hari icyemeza ko mu buyobozi bwa United bagomba gutangira kugurisha bamwe mu bakinnyi batagikenewe kugira ngo babone ubushobozi bwo kuzana abandi bakinnyi bashya.

Ibi biravugwa gusa ntibikuraho ko nta n’umwe woroshye kuzanwa muri aba bakinnyi.

Newcastle, itarabashije kubona bamwe mu bakinnyi b’ingenzi yifuzaga muri iki gihe kandi ikaba ifite urujijo ku hazaza h’umukinnyi wayo w’igihangange Alexander Isak, ndetse ikaba izwiho kwifuza umukinnyi w’umunyasloveni Šeško, nayo ntiryamiye amajanja.

Benjamin Sesko w’imyaka 22, yatsinze ibitego 13, mu mikino 33, ya Bundesliga mu mwaka ushize.

Ikipe ya Aston Villa, yamaze gutangaza ko idafite gahunda yo kugurisha Ollie Watkins, umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza.

Ariko United, yizera ko ibyo bishobora guhinduka igihe kigana ku munsi wa nyuma w’isoko, nubwo batekereza ko igiciro cyavuzwe cya miliyoni £60 cyaba kiri hejuru cyane ku mukinnyi w’imyaka 29, ufite amasezerano muri Villa Park, kugeza mu 2028.

Kugeza ubu, Rasmus Hojlund, wagowe mu mwaka ushize agatsinda ibitego 10, gusa mu mikino 52, ni we rutahizamu wa mbere Ruben Amorim yizeye ko afite.

Amorim yashimye umunya-Danimarike kubera uko yakinnye ku mukino wo ku wa Gatandatu batsinzemo West Ham, ibitego 2-1 kuri MetLife Stadium i New Jersey.

Hojlund, waguzwe miliyoni £72 yitwaye neza akoresha umuvuduko n’imbaraga ze kugira ngo yiheshe amahirwe, nubwo ishoti rye ryakoze ku ruhande rw’igiti cy’izamu, ntaratsinda igitego na kimwe mu mikino ibiri ya pre-season amaze gukina, ndetse n’amahirwe y’ishoti rimwe yabuze mu gice cya mbere, yateye umutoza we umujinya.

United imaze kugura abakinnyi batatu muri iyi mpeshyi, Aho yatanze hafi miliyoni £130 ku bakinnyi babiri Matheus Cunha na Bryan Mbeumo, bashobora no gukina nka ba rutahizamu ariko bigaragara ko bazakina mu myanya ibiri y’abakinnyi ba ’numero 10’ nk’uko bikundwa na Amorim, sibyo gusa kuko hiyongeraho n’umukinnyi ukiri muto ukina afite ubushobozi yugarira witwa Diego Leon.

Ku wa Gatanu, Amorim yavuze ko muri iki gihe yifuza kugura abakinnyi bafite uburambe muri Premier League.

Rashford yerekeje muri Barcelona icyumweru gishize, mu gihe abandi bakinnyi United idakeneye nka Alejandro Garnacho, Antony, Jadon Sancho na Tyrrell Malacia, batajyanwe mu rugendo rw’ikipe muri Amerika.

Icyumweru gishize nibwo Amorim, yavuze ko ikipe itazagurisha abo bakinnyi ku biciro byo hasi kandi ko ibakinguriye amarembo yo gusubira mu ikipe nibiba ngombwa.

Ese ni iki Watkins na Sesko barusha Hojlund ?

Nubwo Hojlund yatsinze ibitego bine gusa mu mikino 32 ya Premier League, umwaka ushize kandi akaba ataratsinda na rimwe muri iyi mikino ya gicuti y’igihembwe gishya, Sesko na Watkins bo bagaragaje imibare myiza cyane muri shampiyona ya 2024-25.

Sesko, yatsinze ibitego 13, mu mikino 33, akinira RB Leipzig, naho Watkins, atsinda 16, mu mikino 38, akinira Aston Villa.

Ubwo Hojlund yageraga muri Manchester United mu mpeshyi ya 2023, umutoza wariho icyo gihe, Erik ten Hag, yamusobanuye nka ’rutahizamu nyakuri’, ariko Watkins na Sesko bombi bafite ubuhanga burenze ubwa Hojlund mu myanya itandukanye mu kibuga.

Watkins, afite amateka meza cyane yo gutanga imipira ivamo ibitego, mu gihe Sesko ufite metero 1.96 y’uburebure (6ft 5in) ari umwe muri ba rutahizamu bitwara neza mu gutsindisha umutwe.

Ikisumbiye nuko Sesko ari umukinnyi wihuta, uzi kwakira umupira ahagaze n’inyuma y’umukinnyi umurinda cyangwa yiruka yerekeza ku izamu mu gihe yacitse ba myugariro.

Niba umutoza Amorim ashaka umukinnyi waba igicumbi cy’imbere mu busatirizi kandi ushobora guhangana mu mipira yo mu kirere, Sesko ashobora kumubera igisubizo kurusha Watkins, kuko Watkins ari mugufi ho santimetero 15 (inch 6), kandi umukino we wibanda cyane ku kwiruka no gushaka imyanya mu kibuga.

Ikipe ya RB Leipzig, bivugwa ko yashyizeho igiciro cya miliyoni £87 ku musore w’imyaka 22, kandi ikipe ya Newcastle na yo ikaba yagaragaje ko imwifuza.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *