HomeUMUTEKANO

Walikale : Abataramenyekana umubare bapfiriye mu mirwano yahuje M23 na Wazalendo

Ku munsi wejo ku cyumweru tariki ya 30 Werurwe 2025 ,muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu gace ka Walikale haramutse imirwano ikomeye yahuje ingabo z’umutwe wa AFC /M23 ndetse n’inyeshyamba za Wazalendo .

Amakuru agera kuri Daily Box yemeza ko iyi mirwano ahanini yaturutse ku bushotoranyi bw’igitero M23 yagabweho na Wazalendo mu gace gaherereyemo ibirindiro byayo bisanzwe binakorerwamo ibindi bikorwa by’ubuyobozi bw’uyu mutwe biherereye mu misozi ya Walikale .

Aya makuru akomeza avuga ko inyeshyamba za Wazalendo zasaga nk’izifite imbaraga nyinshi zabashije gusenya ibi birindiro bya M23 ndetse n’ikigo cya gisirikare cya Nyalusakula giherereye neza neza hafi y’ibitaro bikuru byo mu gace ka Walikare .

Iyi mirwano mu gihe yarimo iba , ngo mu duce two mu majyepfo naho kurundi ruhande abandi barwanyi ba Wazalendo barimo bakozanyaho n’ingabo za M23 ubwo bacakiranaga ku muhanda wa Walikare – Nyasi werekeza i Kampala nko mu bilometero 6 uvuye mu mujyi nyirizina wa Walikare .

Kuri ubu biravugwa ko bimwe mu bitaro byamaze gufunga imiryango ndetse n’abarwayi barimo bamaze gusesezererwa kubera urusakuru rw’intwaro rwakomeje gufata indi ntera ndetse bikomeje no gutuma abantu benshi bava mu byabo kubera ubwoba n’umushyitsi batewe n’iyi mirwano .

Magingo aya umubare w’abakomeje kuburira ubuzima muri iyi mirwano ntago wari wamenyakana ndetse umujyi wa Walikale ukomeje kuba mu maboko ya M23 nubwo mu minsi yari yatangaje ko igiye kuvamo .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *