Sande Nemali, umukinnyi w’icyitegererezo mu mukino wa Volleyball mu Rwanda, yasohotse ku rutonde rw’agateganyo rw’ikipe y’igihugu ya Kenya izitabira Igikombe cy’Isi cya FIVB kizabera muri Thailand kuva tariki ya 22 Kanama kugeza ku ya 7 Nzeri 2025.
Nemali, usanzwe akinira ikipe ya Police Women’s Volleyball Club, yabaye indashyikirwa mu mwaka w’imikino wa 2024/25, aho yegukanye ibihembo bibiri bikomeye: Best Attacker ndetse n’umukinnyi mwiza w’umwaka [ Mvp].
Aho yagize uruhare rukomeye mu kwegukana igikombe cya shampiyona kwa ekipe ya Police VC, aho Police VC yatsinze APR WVC ku mukino wa nyuma.
Iyi ni inshuro ya gatandatu Nemali ahamagawe mu ikipe y’igihugu ya Kenya, itozwa na Geoffrey Omondi.
Mu kiganiro yagiranye na The New Times , Nemali yavuze ko afite ishyaka n’umutima wo gutanga umusaruro:
Aho yagize ati: “Ndanezerewe kandi niteguye guhagararira igihugu cyanjye neza,”
Biteganyijwe ko azitabira umwiherero w’ikipe y’igihugu nyuma y’Irushanwa ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, riteganyijwe kuva tariki ya 20 kugeza ku ya 22 Kamena 2025.
Nemali yavukiye mu gace ko hafi ya Nairobi, mu muryango uciriritse waranzwe n’ibibazo by’ubukene. Gusa impano ye idasanzwe muri Volleyball yatumye abona buruse y’amashuri biciye muri siporo, bityo akomeza kwiga no gukina.
Nyuma yaho, yaje kwinjira mu ikipe ya Kenya Prisons Volleyball Club, aho yanatangiye akazi ko kuba umupolisi akaba n’umukinnyi. Kuba yaramamaye mu Rwanda byongera icyizere cy’uko azitwara neza no ku rwego mpuzamahanga.