Vital Kamerhe yerekanye ikarita rukumbi Africa isigaje gucanga ikayigeza ku mahoro arambye

Umunyapolitike wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo , Vital Kamerhe yatangaje ko umugabane w’Afurika utazigera wigobotora ikibazo cy’inzara mu gihe bimwe mu bihugu biwugize nka Mali , DRC ,Burikna Faso na Niger aho kureba ingamba byafata kugirango biyihashye byo bikomeza kuguma mu ntambara ahanini ishingiye ku nyungu za bamwe .

Ibi uyu munyapolitike akaba n’umuyobozi w’inteko inshinga amategeko ya Kongo- Kinshasa yabitangaje ubwo yari mu mujyi wa Entebbe wo mu gihugu cya Uganda ahari hateraniye ihuriro nyafurika rya gatatu rihuza abagize inteko inshinga amategeko za bimwe mu bihugu by’Afurika bakaganira kuri zimwe mu nzitizi zigikoma mu nkokora uyu mugabane .

Mu ijambo rye Bwana Vital yumvikanye ahamagarira abayobozi b’Afurika kwimakaza ubumwe bw’umugabane kurusha kuba ba gashozantambara byose bigamije gusahura rubanda bakajya kwigwizaho imitungo n’imiryango yabo ndetse anabibutsa ko bagomba gutera ikirenge mu cya zimwe mu ntwari zaharaniye ubwigenge bw’uyu mugabane ndetse aha yatanze urugero rwa Patrice Emery Lumumba wa Kongo ndetse Koffi Anan wa Ghana .

Aho yagize ati : ” Ni gute twatekereza iterambere ry’umugabane w’Afurika mu gihe kimwe mu bihugu biwugize nka DRC cyimaze imyaka nyagatekeri mu ntambara n’urugomo rw’udaca ndetse imiryango ibihumbi magana ikaba imaze kuvanwa mu byabo , Ni gute twakongera kuvuga ku iterambere ry’umugabane mu gihe mu bihugu nka Sudan , Mali , Burkina Faso hacyumvikana urusaku rw’imbunda .”

Kamerhe kandi yemeza ko umuti w’iterambere ry’uyu mugabane ari ukubanza gukundana igihugu cyigakunda cyingenzi cyacyo hatitawe ku mipaka yaciwe na bagashakabuhake mu nyungu zabo kuko mbere we asanga bahuriye kuri byinshi cyane birimo umuco ,ibara ry’uruhu ndetse n’indangagaciro .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *