Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda, Nyirahabimana yatangaje ko hakigaragara Abanyarwanda ndetse n’Abanyamahanga bakwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside kandi bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse asaba urubyiruko kubavuguruza .
Ni ubutumwa Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda, Nyirahabimana yagejeje ku bitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 cyabereye ku Urwibutso rwa Jenoside rwa Ndera rushyinguyemo Abatutsi barenga ibihumbi 30.
Aho yagize ati : “Haracyari Abanyarwanda ndetse n’Abanyamahanga bakwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside kandi bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
“Abo banzi b’Igihugu cyacu bakoresha uburyo butandukanye, harimo n’imbuga nkoranyambaga, ni inshingano ya buri wese, kubavuguruza tugaragaza ukuri ku itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Visi Perezida wa Sena yanabwiye abari aho ko intambwe u Rwanda rumaze gutera mu buryo bwose ishimishije kandi itazasubira inyuma, ariko asaba abantu kumenya ko abatifuriza u Rwanda ibyiza bagihari.
Yavuze kandi ko amateka ya Jenoside i Ndera ndetse no mu bindi bice bimwe by’Umujyi wa Kigali, yerekana ko Isi itagira imbabazi.
Aho yagize ati: “Abatutsi bari bahungiye hano, bari hamwe n’Abanyamahanga, ariko twagaragarijwe ko ingabo za MINUAR zari zigizwe ahanini n’Abasirikare b’Ababiligi, baraje batwara bene wabo batererana Abatutsi, baricwa.”
Abenshi bashyinguye muri uru rwibutso, biciwe mu bitaro bya CAREAS aho bari bahungiye ariko bakaza gutereranwa n’ingabo z’Ababiligi zari mu butumwa bwa MINUAR zabasize zigahungisha gusa abanyamahanga n’imbwa zabo.