HomeOthers

Virusi ya Marbug : ku munsi wejo nta muntu wapfuye , nta n’uwanduye ; ibi byaba bitanga icyizere gihagije cyo kurandura Marburg mu Rwanda ?

ku mugoroba Minisiteri y’Ubuzima yashize hanze imibare mishya y’indwara ya Marburg mu Rwanda, iyi mibare ikaba yerekana ko ubu hasigaye abantu bane gusa bakiri kuvurwa, mu gihe abandi bakize, ndetse hakaba hakomeje kutagaragara abarwayi bashya mu bipimo biri gufatwa.

Icyorezo cya Marburg cyatagajwe mu Rwanda tariki 27 Nzeri 2024, cyahitanye abiganjemo abakora mu rwego rw’ubuvuzi nko mu Bitaro, ari na bo bahereweho mu bikorwa byo guhabwa inkingo.

Ku munsi wejo rero ku wa Kane tariki 17 Ukwakira 2024, imibare igaragaza ko munsi hafashwe ibipimo 271, ariko byose bigaragaza ko nta muntu n’umwe wasanganywe ubu burwayi.

kuri uyu wa Kane kandi imibare ikomeza kugaragaza ko nta muntu n’umwe witabye imana azize iyi ndwara imaze guhitana abantu 15 kuva yagera mu Rwanda, mu gihe abakiri kuvurwa kugeza ubu ari bane (4) gusa.

iyi ndwara ya Marburg yagera mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo 4 486, byagaragayemo abarwayi 62, barimo abakize, abakiri kuvurirwa mu Bitaro, ndetse n’abitabye Imana.

 Marburg ni indwara iterwa na virusi ya Marburg yandura vuba kandi yica.Aho yagaragaye bwa mbere: Mu  mujyi wa Marburg mu gihugu cy’uBudage mu mwaka wa 1967, ari naho yakomoye izina.

Ikwirakwizwa mu gukora mu matembabuzi harimo amaraso, amacandwe,ibirutsi, inkari, ibimyira, ibyuya, umusarani by’uwanduye iyi virusi cyangwa ikandurwa bicye mu Uburyo buziguye ,aho Ikwarakwizwa mu gukora ku bintu nk’ibiryamirwa, imyenda,imikondo y’inzugi n’ahantu amatembabuzi y’uyirwaye yageze.

Abarwayi bataragaragaza ibimenyetso bagira ibyago bike byo kwanduza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *