FootballHomeSports

Vinicius yavuze ko impamvu ategukanye Ballon d’Or ari kubera ko ari umwirabura !

Umunya – Brazil Vinicius Junior yatangaje ko kimwe mu byatumye yimwa igihembo cy’umukinnyi wahize abandi ku isi kizwi nka  Ballon d’Or, ko harimo ni impamvu yuko ari umwirabura .

uyu munya – Brazil yaraye arase amahirwe y’imbonekarimwe yo kwegukana kimwe mu bihembo bimaranirwa na benshi mu bakinnyi ku isi y’umupira w’amaguru nyuma yuko aje ku mwanya wa kabiri nyuma y’umunyesipanye Rodri hanyuma umwongereza bakinana muri Real Madrid witwa Jude Bellingham aza ku mwanya wa gatatu .

Uyu musore w’imyaka 24 yerekeje ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kwemezwa ko ari we wegukanye umwanya wa kabiri, yandika kuri X ati: ‘Nzabikora inshuro 10 nibiba ngombwa. kandi ndabizi ko batiteguye. ‘

Nk’uko ibiro ntaramakuru by’abafaransa Reuters bibitangaza ngo iki gitekerezo cya Vinicius cyerekanaga ku rugamba rwe rwo kurwanya ivanguramoko mu myaka ishize arukomeje ndetse ko atazigera acika intege mu gukora ibyiza nubwo atabihemberwa.

Ibi byanatijwe umurindi cyane n’Umwe mu bakozi bashinzwe imicungire y’ibirimo inyungu n’umutekano w’uyu musore ukomoka muri Berezile wasubiwemo n’ikinyamakuru cyo muri Portigal cyitwa Ojogo wavuze ko Isi y’umupira w’amaguru ititeguye kwakira umukinnyi uwo ari we wese urwanya sisitemu ihari .

Ibi bikaba bije nyuma y’igihe gito uwitwa Vinicius Junior yumvikanye asa nk’usebya imyubakire y’umupira w’amaguru wo ku mugabane w’iburayi aho yavugaga ko wuzuyemo igisa n’umwanda ushingiye ku ivunguraruhu ndetse n’inkomoko .

Vinicius yari umwe mu bahabwaga amahirwe yo kwegukana igihembo cya Ballon d’or 2024 nyuma yumusanzu we ukomeye wafashije ikipe ya Real Madrid kwegukana amarushanwa arimo LaLiga na UEFA Champions League .

Vinicius kandi yatsinze ibitego bitandatu naatanga ibizwi nka assistes cyangwa imipira ivamo ibitego igera kuri ine mu mikino icumi ya Champions League kandi anatsindira Real Madrid ibitego 20 mumikino 26 ya La Liga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *