Vinícius Júnior Oliveira wa Real Madrid agiye kugura ikipe yo muri Portigal
Vinícius José Paixão de Oliveira Júnior usanzwe ari Rutahizamu wa Real Madrid ndetse n’Ikipe y’Igihugu ya Brésil, biravugwa ko yaba agiye kugura ikipe ikina mu Cyiciro cya Kabiri muri Portugal, yitwa F.C Alverca.
Iyi nkuru yagiye ahagaragara mu bitangazamakuru byo muri Portugal, aho bavuga ko uyu mukinnyi w’icyamamare mu mupira w’amaguru yifuza gutangira ubuzima bushya mu bucuruzi bw’umupira w’amaguru .
Vinícius, umwe mu bakinnyi bakunzwe cyane ku isi, akaba yarabaye umukinnyi mwiza wa FIFA mu mpera z’ukwezi gushize, ni umwe mu bakinnyi bari kwinjiza amafaranga menshi muri ruhago y’iki gihe.
Yagize uruhare runini mu gufasha Real Madrid gutwara ibikombe bikomeye, ndetse akaba no mu bakinnyi bahembwa amafaranga menshi muri ruhago.
Mu mwaka wa 2024, Forbes yatangaje ko Vinícius Júnior ari mu bakinnyi ba karindwi bakize ku isi mu mupira w’amaguru, aho yinjiza miliyoni 55$ mu mwaka.
Muri ayo mafaranga harimo miliyoni 40$ y’imishahara ava mu ikipe ya Real Madrid, ndetse n’andi miliyoni 15$ aturuka mu bikorwa byo kwaamamaza aho agenda yambara ibicuruzwa by’amakampanyi akomeye nka Nike, Gatorade, Pepsi, Unilever, na Sony.
Ibi byose byerekana ko Vinícius afite ubushobozi n’ubukire, kandi ko kuba yagura F.C. Alverca bishobora kuba bitamugoye mu rwego rw’imari.
Mu buryo bwihariye, mu 2021, Vinícius yaguze ikigo cyitwa Papa Media House SL, gishinzwe gufasha abakinnyi kugera ku nyungu zabo mu rwego rw’amafaranga no gucunga ibikorwa byabo by’umwuga.
Ibi bizamworohera cyane kubona amafaranga akenera mu kugura ikipe ya F.C. Alverca, aho bivugwa ko ashobora gutanga miliyoni 10,25$ kugira ngo ayigereho.
Vinícius akomeje kubaka izina rye mu mupira w’amaguru, ariko atitaye gusa ku mikino, ahubwo no mu bikorwa bya siporo, yerekana ko afite ubushobozi bwo kuba umuyobozi w’imishinga minini y’umupira w’amaguru.