Victor Osimhen yahaye impano idasanzwe myugariro w’Ikipe y’Igihigu y’u Rwanda nyuma y’umukino

Rutahizamu w’ikipe ya Galatasaray mu gihugu cya Turkey Victor Osimhen  yahaye impano y’umupira(Jezi) myugariro Mutsinzi Ange Jimmy nyuma y’umukino ikipe ye yabonyemo amanota atatu ku bitego bibiri ku busa(2-0).

Ubwo uyu mukino warangiraga uyu rutahizamu uri mu bakomeye ku mugabane wa Africa yafashe umupira w’Ikipe ye ya Galatasaray awuha Ange byatumye na Mutsinzi Ange amuha umupira w’ikipe ye ya Zira Football Club yo mu gihugu cya Azerbaijan.

Victor Osimhen yavuze ko impamvu yahisemo Ange Mutsinzi ari uko yabonye ari umuntu mwiza ndetse akaba yari yanamubonye mu mikino yabanje yahuje Nigeria n’ikipe y’Igihigu y’u Rwanda ubwo hari mu rugamba rwo gushaka itike y’Igikombe cya Africa.

Mutsinzi Ange we yavuze ko n’ubundi uyu mukinnyi basanzwe bavugana ndetse ko iyo ubonye umukinnyi nk’uyu ashima ibyo ukora aba ari ibintu by’agaciro.

Yagize Ati “Ikintu namuvugaho ni uko ari umukinnyi mwiza, Kandi burya umukinnyi nk’uyu iyo yishimiye ibintu ukora ni ibintu bitera imbaraga umukinnyi, ni umwana mwiza muri rusange haba mu kibuga ndetse no hanze y’ikibuga, turavugana, navuga ko ari ikintu kiza kuri nge.”

Yakomeje Kandi asobanura uko biyemeje guhana imipira(Jezi) Ati “twavuganye mu mukino uheruka ampa Jezi arambyira ngo n’ingaruka nzamuzanire Jezi yo mu kipe yange nange mubwira ko yazana iyo mu ikipe ye ambyira ko ntakibazo.”

Victor Osimhen afite imibare myiza muri uyu mwaka w’imikino mu kipe ya Galatasaray aho amaze kugira uruhare rw’ibitego 24 mu mikino 22 , aho yatanze imipira 4 yavuyemo ibitego ndetse atsinda ibitego 20 muri Shampiyona , mu gihe muri Europa League afite ibitego 6 n’umupira umwe wavuyemo igitego mu mikino Irindwi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *