Victor Osimhen yagize umujinya w’umuranduranzuzi nyuma y’umukino banganyije na Zimbabwe
Umunya-Nigeria ukinira ikipe ya Galatasaray S.K Victor Osimhen ntiyishimiye uburyo ikipe ye yanganyije na Zimbabwe Kandi bari bawufite mu ntoki mu rugamba barimo rwo gushaka itike yo kwerekeza mu mikino y’Igikombe cy’Isi cya 2026, cyizabera muri Leta Zunze Ubumwe z’Abanyamerika, Canada na Mexico.
Kuri uyu wa Kabiri wa tariki 25 Werurwe 2025, ikipe y’igihugu ya Nigeria yari yakiriye iya Zimbabwe kuri Godswill Akpabio International Stadium , iyi kipe yabonye igitego hakirikare ku munota wa 74′ cyatsinzwe na Victor Osimhen , kugeza aha iyi kipe yari ifite amahirwe yo gutsinda uyu mukino gusa ku munota wa 90′ Tawanda Chirewa yatsindiye Zimbabwe igitego cyo kunganya.
Iki gitego cya Zimbabwe, gisa nk’icyashyize akadomo ku nzozi za Super Eagles zo gukina igikombe cy’Isi nubwo hakibura imikino Ine ku girango imikino ya matsinda irangire, ibi byarakaje Victor Osimhen ku buryo umukino urangiye yanze kuva mu kibuga ndetse mu gusohoka agenda azamura intoki ndetse n’ukuboko agaragaza ko atishimiye uburyo bagenzi be bitwaye ndetse n’abatoza muri rusange.
Ikipe y’Igihigu ya Nigeria yari ifite amahirwe yo kuzamuka mu itsinda iyo itsinda uyu mukino cyane ko u Rwanda rwari rwananiwe gutsinda Lesotho kuri sitade Amahoro Kandi biri kunogwanogwa ko South Africa ishobora gukurwaho amanota kubera gukinisha umukinnyi ufite amakarita y’umuhondo abiri.
Victor Osimhen afite imibare myiza muri uyu mwaka w’imikino mu kipe ya Galatasaray aho amaze kugira uruhare rw’ibitego 24 mu mikino 22 , aho yatanze imipira 4 yavuyemo ibitego ndetse atsinda ibitego 20 muri Shampiyona , mu gihe muri Europa League afite ibitego 6 n’umupira umwe wavuyemo igitego mu mikino Irindwi.
UKO AMAKIPE AKURIKIRANA MU ITSINDA NIGERIA IHEREREYEMO!
1.South Africa: 13
2. Rwanda: 8
3.Benin: 8
4.Nigeria: 7
5.Lesotho: 6
6.Zimbabwe: 4