
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1986: Jenerali Augusto Pinochet wayoboraga igihugu cya Chile yasimbutse urupfu rwari rugamije kumwivugana.
1996: Umuhanzi w’injyana ya Hip-Hop wamenyekanye cyane mu mateka yayo uzwi cyane ku izina rya Tupac Shakur yarashwe inshuro zigera kuri enye.
Tupac yarasiwe ahitwa Las Vegas nyuma yo kureba umukino w’iteramakofi wari wahuje Tyson na Seldon.
821: Hashinzwe Repubulika ya Gran Colombia ihuriyemo ibihugu bya Vunezuela, Columbia, Panama na Equador, iyi Repubulika yashinzwe na Simón Bolívar wabaye Perezida wa mbere w’iyi guverinoma ndetse na Visi Perezida Francisco de Paula Santander.
1822: Dom Pedro I yatangaje ubwigenge bwa Brazil nyuma yo kwigobotora ubukoloni bwa Portugal.
1943: Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hoteli yitwa Houston iherereye muri Leta ya Texas yafashwe n’inkongi y’umuriro yahitanye abantu 55.
1965: Igihugu cy’u Bushinwa cyatangaje ko kigiye kongera ingabo zacyo ku mupaka ugihuza n’u Buhinde.
1979: Hatangiye gukora televiziyo yibanda ku bintu by’imyidagaduro yitwa ESPN (The Entertainment and Sports Programming Network).
1986: Desmond Tutu wo muri Afurika y’Epfo yabaye umuntu wa mbere w’umwirabura wayoboye idini rya gikirisitu rizwi nka Anglican Church.
1717: Umutingito ukaze wibasiye bikomeye Guatemala by’umwihariko Umujyi wa Antigua Guatemala, usenya bikomeye inyubako zo muri uyu mujyi byatumye abayobozi bafata icyemezo cyo kugenda bimura umurwa mukuru hirya no hino.
1911: U Butaliyani bwatangaje ko bugiye kugaba ibitero ku Bwami bwa Ottoman.
1916: John D. Rockefeller yabaye umuherwe wa kabiri ku rutonde rw’abari ku Isi.
1971: Oman yinjiye mu Muryango w’Ibihugu by’Abarabu (Arab League).
1979: Papa Yohani Paul II yabaye Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika wa Mbere wakandagije ikirenge ku butaka bwa Ireland.
1991: Muri Haiti habaye ihirikwa ry’ubutegetsi bikozwe n’ingabo.
Iyi coup d’etat yabaye hahirikwa Perezida Jean-Bertrand Aristide wari umaze amezi umunani atorowe kuba umukuru w’iki gihugu, yari iyobowe na Generali Raoul Cédras, afatanyije na Phillipe Biamby ndetse n’uwari umuyobozi wa Polisi y’Igihugu Michel François.
2005: Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemeje ko John Roberts abaye Umuyobozi w’urukiko rw’Ikirenga rw’iki gihugu.
2006: Indege ya Gol Transporters Aéreos Flight 1907 itwara abagenzi yatwaye indege Embraer Legacy y’ubucuruzi, izi ndege zasakiraniye ahitwa Peixoto de Azevedo, muri Brazil muri Mato Grosso, iyi mpanuka yahitanye abantu 154.
2007: Calder Hall, ni yo sitasiyo ya mbere y’ubucuruzi ikora ibijyanye no gutanga ingufu z’amashanyarazi zituruka kuri nuclear (nuclear power station) yasandaye.
1331: Stephen Uroš IV Dušan yatangaje ko abaye umwami wa Serbia.
1921: Ku myaka 16 y’amavuko, uwitwa Margaret Gorman wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatsindiye igihembo cya Golden Mermaid Trophy nyuma iki gihembo cyaje kwitirirwa igihabwa Nyampinga uhiga abandi mu gihugu (Miss America).
1926: Igihugu cy’u Budage cyakiriwe mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi.
1881: Hatejwe imbere itegeko riha itangazamakuru kwishyira rikizana mu Bufaransa
1883: Havutse Benito Mussolini wayoboye u Butaliyani
1900: Umwami w’u Butaliyani, Umberto I yishwe na Gaetano Bresci, warwanyaga ubwami wavuze ko yabikoreye guhorera abakozi kuri 400 mu bari barishwe 1898 i Milan ubwo bakoraga imyigaragambyo yo kwamagana izamuka ry’ibiciro mu Butaliyani.
1907: Robert Baden Powell yashinze umuryango w’Abaskuti mu nkambi yo ku kirwa giherereye mu majyepfo y’u Bwongereza. Iyi nkambi yo ku kuva tariki ya mbere Kanama kugeza 9 Nzeri 1907 ifatwa nk’ahashingiwe uyu muryango, ubwo yatangiranaga abana basaga 100 nyamara muri uyu muryango agakomezanya n’abagera kuri 30 gusa.
1937: Igikomangoma Farouk cyagizwe umwami wa 18 wa Misiri.
1948: Nibwo imikino ya Olympic yongeye gutangira i Londres nyuma y’imyaka 12 yari ishize yarahagaze kuva 1936 nyuma yo kubera i Berlin mu Budage igahagarikwa n’intambara ya kabiri y’Isi.
1957 : Hashinzwe Umuryango mpuzamahanga wo kurwanya intwaro za kirimbuzi ( International Atomic Energy Agency).
1967: Ubwo bizihizaga imyaka 400 ishize umujyi wabo wa Caracas muri Venezuela ushinzwe habaye umutingito wishe abantu 500.
1973: Abaturage b’u Bugereki batoye ihagarikwa ry’ubwami, hashingwa Republika yayobowe na Geórgios Papadopoulos.
1980 : Muri Cairo mu Misiri hashyinguwe Shah, umwami wa nyuma w’ubwami bwa Iran.
1981: Abantu barenga miliyoni zirindwi ku Isi barebye kuri TV ubukwe bw’igikomangoma cya Wales Charles na Lady Diana Spencer i Londres.
1990: Abantu bagera kuri 600 abenshi muri bo bari bagizwe n’abagore n’abana bahungiye mu rusengero rwo mu mujyi i Monrovia muri Liberia bishwe n’ingabo za Guverinoma mu gihe icyo gihugu cyari mu mvururu.
1954: Hashinzwe SEATO (Southeast Asia Treaty Organization) ugamije ubufatanye mu bya gisirikare.
1959: Hashinzwe AIT (Asian Institute of Technology)
1962: Nyuma y’impinduramatwara yahaye ubwigenge igihugu cya Algeria, hemejwe itegeko nshinga.
1968: Itsinda ry’abahanzi The Beatles ryaririmbaga mu njyana ya Rock, rikaba rizwi cyane mu mateka ya Rock.
Kuri uyu munsi nibwo baririmbye bikerekanwa muri ako kanya kanya(Live), amashusho y’icyo gitaramo yari ari kwerekana indirimbo yabo yakunzwe yitwa Hey Jude.
1974: Biturutse ku gikorwa cya Politiki gisa n’igiteye isoni kizwi cyane mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nka Watergate Scandal, Perezida Gerald Ford yahaye imbabazi ariwe Richard Nixon wamubanjirije ku byaha byose yaba yarakoze akiri ku butegetsi.
1988: Ku nshuru ya mbere muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hafunzwe Pariki, hafunzwe iyitwa Yellowstone National Park bitewe n’inkongi y’umuriro.
1991:Igihugu cya Macedonia cyatangiye kwigenga.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1901: Hendrik Frensch Verwoerd, Umunyapolitiki ukomoka mu gihugu cya Afurika y’Epfo.
1972: Os du Randt, Umukinnyi wa rugby ukomoka mu gihugu cya Afurika y’Epfo.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1853: Frédéric Ozanam, washinze Umuyango wa Mutagatifu Vincent de Paul (Society of Saint Vincent de Paul)
1933: Umwami Faisal I Wabaye Umwami wa Irak.
2008: Ralph Plaisted, wabaye umuhanga ukomeye mu bijyanye n’ubumenyi bw’ikirere