Uwatwitse Rebecca Cheptegei bikanamuvira urupfu nawe yitabye imana

Dickson Ndiema wahoze ari umukunzi wa Rebecca Cheptegei wanamutwitse bikamuvira urupfu ; nawe yapfuye mu ijoro ryo ku wa mbere , uyu we yari arwariye mu gice cy’indembe aho na we yari yagize ubushye ndetse akanangirika umubiriwe ku kigera cya 30% nk’uko abaganga bari babitangaje.
Igipolisi kivuga ko Dickson Ndiema Marangach na Cheptegei bari bafitanye ubushyamirane bumaze iminsi bushingiye ku butaka Cheptegei yari yaraguze muri Kenya.
Rebecca Cheptegei w’imyaka 33, yapfuye nyuma y’uko mu minsi yashize yahagarariye Uganda mu mikino Olempike y’i Paris, aho yabaye uwa 44 mu gusiganwa marathon.Rebecca yari asanzwe abana n’abana be babiri mu burengerazuba bwa Kenya aho yitorezaga.
Rebecca Cheptegei, w’imyaka 33 y’amavuko yaguye mu bitaro bya ‘Moi Teaching and Referral Hospital’ biherereye mu Mujyi wa Eldoret mu gihe Guverinoma ya Kenya ibinyujije muri Minisiteri y’imikino yari yamaze gutangaza ko igiye kumuzana n’indege akavurirwa mu Mujyi wa Nairobi aho bakekaga ko yabona ubuvuzi buruseho.Peter Ogwang, Minisitiri ushinzwe ibya Siporo muri Uganda, yavuze ko urwo rupfu rubabaje cyane. Yagize ati, ”Ubuyobozi bwa Kenya burimo burakora iperereza ku buryo yapfuyemo, amakuru arambuye azatangazwa nirirangira”.
Cheptegei apfuye ari umukinnyi wa gatatu mu basiganwa ku maguru bishwe hagati ya 2021-2024, aho muri Kenya, nyuma ya Agnes Tirop nawe wishwe n’umugabo we Ibrahim Rotich mu Kwezi k’Ukwakira 2021, nk’uko yabihamijwe ndetse akabihanirwa n’urukiko.
Joan Chelimo, umwe mu bashinze umuryango udaharanira inyungu uhuriramo abakinnyi basiganwa ku maguru muri Uganda, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters ko abagore bakina uwo mukino bakunze guhura n’ihohotera ry’abagabo kubera ko baba bafite amafaranga menshi.
Yagize ati, “Bakunze kwisanga mu mitego y’abo bagizi ba nabi baba baje mu buzima bwabo nk’abakunzi”.
Rebecca Cheptegei yatwitswe n’umukunzi we w’Umunyakenya biturutse ku kibazo cy’ubutaka batumvikanagaho. Ababyeyi ba Cheptegei batangaje ko umukobwa wabo ari we waguze ubwo butaka mu mu gace ka Trans Nzoia muri Kenya, agamije kwegera aho abasiganwa ku maguru benshi b’Abanyakenya bitoreza. Abaturanye na Cheptegei bavuga ko bumvise atongana n’uwo mukunzi we kuri ubwo butaka bwubatswemo inzu.