HomePolitics

Uwari umuhuza mu biganiro by’amahoro bya Luanda yeguye kuri izi nshingano

Kuri uyu wa Mbere taliki 24 Werurwe, Igihugu cya Angola cyikuye ku kuba umuhuza hagati y’ u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku mwuka mubi umaze igihe uri hagati yibi bihugu.

Ni nyuma yuko Perezida wa Angola  Jao Lourenço yari aherutse gutangaza ko agiye guhagarika izo nshingano kugira ngo akore imirimo yindi aherutse guhabwa yo kuba Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri uyu mwaka wa 2025.

 Leta ya Angola yavuze ko aho ifatiye izi inshingano z’ubuhuza kuva mu myaka ine ishize, ibiganiro byateye intambwe ishimishije. Nko mu Kuboza 2024 hatewe intambwe ikomeye yo ku rwego rwa ba Minisitiri, ku buryo RDC yemeye gusenya FDLR ndetse u Rwanda rwemera kuvana ingabo zarwo ku butaka bwa Congo no ku mupaka w’ibihugu byombi.

Angola ikomeza ivuga ko nubwo imwe mu myanzuro yemerejwe I Luanda itigeze ishyirwa mubikorwa, impamvu ni uko munama yo kwemeza iyo myanzuro I gihugu cy’u Rwanda cyitigeze kiyitabira.

Leta ya Angola kandi ntihwemye gushishikariza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kwicara ikaganira na M23 imbona nkubone nk’imwe munzira zo kubonera umuti ikibazo kimaze igihe kinini mu burasirazuba bwa Congo.

Ni nyuma yuko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, wa Angola Amb Tete Antonio, yatangaje ko yatunguwe no kubona Perezida w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame na Peresida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahurira I Doha ku munsi Leta ya RDC na M23 bakabaye barahuriyeho i Luanda, ashimangira ko ibibazo bya Afurika byakabaye bikemurwa n’Abanyafurika.

Nubwo bimeze bityo Guhurira i Doha kwa Perezida w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame na Peresida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biragaragaza ko bishobora kuzana impinduka aho nyuma y’iminsi mike aba bakuru bibihugu byombi bahuye, umutwe wa M23 wahise utangaza ko urekuye agace ka walikale wari umaze iminsi wigaruriye, ndetse na leta ya Congo itangaza ko igiye guhagarika gutera ibitero kuri uyu mutwe wa M23 arinabyo bikongeza intambara.

Biteganyijwe ko umuryango w’Ubumwe bwa Afurika uzashaka undi mukuru w’Igihugu uzakomeza izo nshingano z’ubuhuza.

Iyi nkuru uyakiriye ute se ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *