Uwakiniye Ikipe y’Igihugu Amavubi na APR FC yasezeranye n’umuzungu kazi
Umukinnyi wakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda ndetse nandi makipe atandukanye mu Rwanda Iradukunda Jean Bertrand yasezeranye n’umukunzi we , wo muri Canada aho yimukiye mu minsi itari myinshi ishize.
Uyu musore wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda, arimo APR FC, Gasogi United, Kiyovu Sports na Musanze FC, ndetse akazano gukina hanze y’u Rwanda, yaje guhagarika umupira mu buryo butunguranye ubwo yakiniraga ikipe ya Gasogi United.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze , Iradukunda Jean Bertrand yagaragaje ari kumwe n’umukunzi we, ariko ntiyagira byinshi atangaza uretse kugaragaza uturangabyiyumviro(Emoji) ko yihebeye uyu mukunzi we.
Iradukunda Jean Bertrand ‘Kanyarwanda’ yerekeje mu gihugu cy Canada mu mwaka wa 2023, kuri ubu akaba akora akazi ko kogosha nk’uko amakuru abivuga ndetse n’imbugankoranyambaga ze zikabigaragaza.
Uyu musore nk’uko abitangaza yakoze ubukwe tariki 28 Gashyantare 2025 , ndetse we n’umukunzi we bagiye kuza mu Rwanda gukora ubukwe bazatumiramo imiryango, Ati “Turateganya kuza mu Rwanda tugakora ubukwe buzitabirwa n’imiryango yacu.”
Uyu musore akaba avuga ko umuhango wo gusezerana imbere y’Amategeko n’Umukunzi we witwa Lydie wabereye i Quebec muri Canada.
Si uyu mukinnyi w’Umunyarwanda wenyine wasezeye akiri muto bigatungura benshi, kuko uyu yaje akurikira abarimo Michel Rusheshangoga nawe wahise werekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Abanyamerika.
IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?