Uwakanyujijeho mu ikipe ya Arsenal yavuze cumi n’umwe bahuriweho hagati ya Arsenal na liverpool !

umufaransa Bacary Sagna yatangaje abakinnyi cumi n’umwe beza bahuriweho n’ikipe ya Liverpool na Arsenal mbere yuko izi ikipe zitana mu mitwe ku munsi wo ku cyumweru mu mukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona y’igihugu y’ubwongereza [ English Premier League ] .
Uyu mufaransa wakiniye ikipe ya Arsenal yugarira ntiyigeze azuyaza cyangwa ngo arye indimi ubwo yari asabwe gusesengura abakinnyi b’amakipe yombi hanyuma akavanamo cumi n’umwe be beza abona yabanzamo ku mukino aya amakipe afitanye ku munsi wejo kuri sitade ya Emirates iherereye mu murwa mukuru w’ubwongereza aramutswe ashyizwe mu mwanyo wo kuba umutoza w’aya makipe .
Mbere na mbere Sagna yabanje gutangaza ko aya amakipe yombi afite abakinnyi beza kandi ko abenshi muri bo bari ku rwego rw’isi gusa avuga abo aza gushyira hanze atari abaswa ahubwo ari kubera ko asabwe guhitamo beza kurusha abandi .
uyu mufaransa ubwo yari abajijwe kugira amahitamo hagati y’umunya -spain David Raya ufatira Arsenal na Caoimhin Kelleher wa Liverpool yahise avuga ko kuba byonyine Raya akomoka mu gihugu kivukamo Iker Casillas Fernández wamenyekanye mu makipe nka Real Madrid na David De Gea wafatiraga Manchester united bakanatwarana igikombe cya Shampiyona y’ubwongereza ya 2013 , ibi bituma David raya ariwe kuri we yabanza mu izamu .
Sagna ageze ku bakinnyi bakina ku ruhande rw’uburyo ariko bugaira , yisanze yari afite guhitamo hagati ya Ben White na Trent – Alexander Arnord ,ahita ahitamo gukoresha umwongereza Ben White ngo bijyanye nuko Arnord ari mwiza cyane mu bijyanye no kwataka ariko akaba yashyira ahaga mu ikipe ye igihe irimo kwatakwa byumwihariko mu bizwi nka ‘Counter Attack’ .
Sagna yanongeyeho ko abarimo William Saliba [ nubwo atazagaraga kuri uyu mukino kubera ikarita y’umutuku yabonye mu mukino bakinagamo na ekipe ya Bournemouth ] , Virgil van Dijk na Riccardo Calafiori baba aribo bafatanya mu myanya y’ubwugarizi isigaye ibi bituma asiga Gabriel Dos Santos Magalhães usanzwe ukinana na Saliba mu mutima w’abamyugariro.
Habayeho kandi gutungurwa ubwo uyu myugariro wakanyujijeho muri Arsenal yagera mu mwanya wo gutondeka abagomba gukina hagati mu kibuga , aho uwitwa Dominik Szoboszlai yatoranijwe imbere ya Declan Rice nyuma yuko yavuze ko uyu munya – Hongiria arusha Declan rice ubumenyi bwinshi bwo kurema uburyo bwabyara ibitego .
Szoboszlai bamuhisemo kuzafatanya n’abarimo Ryan Gravenberch na Martin Odegaard [ utazagaragara muri uyu mukino kubera ikibazo cy’imvune ] .
Babiri mu mazina yashyizwe kumurongo wimbere [ubusatirizi ] ntagitangaje kuko abenshi babazwa iki kibazo ni ko bagisubiza , abo ntabandi ni Mohammed Salah na Bukayo Saka [utazagaragara kuri uyu mukino nyuma y’imvune yagiriye mu ikipe y’igihugu ] na kai Harvetz nawe watunguranye kuza imbere y’abarimo Darwin Nunez na Diego jota .
uyu mukino wa Arsenal na Liverpool ni umukino benshi mu basesenguzi bakomeye b’umupira w’amaguru hariya ku mugabane w’uburiya bahurijeho ko ikipe ya Arsenal izaba yawakiriye niramuka iwutakaje nibura ntibone inota na rimwe imbere y’ikipe ya Liverpool bizayishyira ahabi cyane mu irushanwa ryo guhatanira igikombe cya Shampiyona ndetse bamwe barimo Piers Morgan ntibatinya kwemeza ko izaba ikivuyeho burundu, kuko ikipe ya Liverpool niramuka iwutsinze izahita iyisiga amanota arindwi yose naho Mugenzi wayo bahora bahanganiye iki gikombe mu myaka ibiri ishize ariyo Manchester city yahise iyisaga amanota atandatu nyuma yuko imaze kwegukana amanota atatu imbere ya Southampton nyuma yo kuyitsinda igitego kimwe ku ubusa cyatsinzwe na Erling Halland ku mupira mwiza yari ahawe n’umunya – Portigale Matheus Nunez .
